Perezida Kagame yahishuye igisubizo yahaye uwamubwiye ko Imana yamumutumyeho
Perezida Kagame yatangaje ko hari umuntu waje kumureba amubwira ko Imana yamumutumyeho akamuha ubutumwa yazabwira Imana yongeye kumuvugisha.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yagaragarije abari muri uyu muhango ko mu 1996 cyangwa mu 1995, hari umuntu wigeze kumushaka avuga ko amufitiye ubutumwa Imana yamuhaye.
Ati “Kera hari umuntu wantumyeho kubera ko anshaka kandi amfitiye ubutumwa. Ambwira ko ari ubutumwa bakomeye buturuka ahantu hakomeye, kandi ko uwamutumye yamubwiye ko agomba kungeraho akabunyihera.
Nuko mushakira umwanya ndamutumira aza kundeba mu biro. Kera mu 1996 niba atari mu 1995 ahubwo. Duhuye mubaza ubutumwa n’uwamutumye. Ambwira ko yatumwe n’Imana, ndamubwira nti ugira amahirwe kuba uhura n’Imana ndetse ikagutuma.”
Yakomeje avuga ko “Ambwira ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abayobozi, ndamubwira nti ndumva bihuye n’ibyo nkora cyangwa dukora kuri ubu ngubu. Nti rero ni amahirwe ko Imana yagutumye ibyo dukwiriye kuba dukora none bikaba bisa n’ibyo dusanzwe dukora."
Perezida Kagame ngo yabwiye uyu muntu ko ubutaha niyongera kuvugana n’Imana yayibwira ikajya imwivugishiriza nta wundi bibanje kunyuraho.
Ati “Ndamubwira nti ariko ubundi uko byari bikwiriye kuba bimeze usibye amahirwe ufite, mu bo Imana ikwiriye kuba ituma ku bandi, nari nkwiriye kuba ndimo kubera ko ibyo waje kumbwira Imana yagutumye nkasanga ari nabyo tunagerageza gukora, ubwo ni ukuvuga ko aho turi Imana yahadushyize nyine iradutuma ngo dukore ibyo.
Ntabwo ari wowe rero wagakwiriye kuba ufite telefone yo kuvugana n’Imana njye ntayifite, ndamubwira nti ariko uko bimeze kose nusubirayo, uyimbwirire ko nanjye nshaka kuvugana nayo nta handi binyuze, nkajya nivuganira nayo ntinyure mu bandi bangezaho ubwo butumwa kuko nanjye nyikorera.”
Perezida Kagame yavuze ko gukorera Imana kwe gushingiye mu gikorera abaturage kuko nawo ari umurimo w’Imana.