’Unkubise wahava ujya mu buruhukiro’-Perezida wa Rayon Sports asubiza abashatse kumukubita
Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele UWAYEZU avuga ko umufana wese wagerageza kumukubita atamworohera ko uwabigerageza yamwica akajya kwirega kuri polisi.
Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ku byabaye ku wa Gatanu,ubwo abantu bashakaga kumukubita we n’Umunyamabanga w’ikipe, Namenye Patrick.
Yavuze ko ubwo yazaga muri Rayon Sports yasanze hari abagura abakinnyi bakavanamo indonke we yise ’indyahuro’ arabihagarika byatumye bamwe barakara kugeza ubwo bashaka kumukubita.
Yagize ati "Amanama arabera kuri La Galette, kwa Kamali tam tam, amanama arabera hehe, yo gushaka kuza gukubita Perezida Jean Fidele wa Rayon Sports na Patrick ngo ni uko dutsinzwe mu gihugu.
1994 murayibuka? ngo indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni. None ngo Rayon Sports turatsinzwe, bakazamuka kuza ngo Jean Fidele na SG ngo badukubite, muri stade, muri VIP. Iyo bahansanga ngo bankubite. Nava aho njya kuri polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera kwirwanaho cyangwa kunshotora.
Ariko unkubise, wahava ujya mu buruhukiro."
Yavuze ko hari abirirwa bavuga ko bazamukubita kubera ko ikipe itari kwitwara neza.
Perezida Uwayezu abajijwe ku kibazo cy’abakinnyi bakomoka muri Uganda bananiwe kugaruka ku kazi ku gihe,yagize ati "Phase Aller irangiye,twabahaye ikiruhuko.Abo batatu b’i Bugande bagarutse ubu.Twageragezaga kubahamagara ntitubabone,twaranabandikiye amabaruwa.Icyatumye batinda batyo turaza kukiganira tumenye ibyo aribyo.
Ndakeka tutari gufata imodoka ngo tujye i Bugande guhiga abantu.Umuntu afite amasezerano,uramuhemba,nta kirarane,nta kibazo na kimwe,agiye mu biruhuko nkuko bisanzwe,atinze kuza ariko yaje igisigaye n’ukwicara tukareba ngo ese byagenze bite,ikibazo n’ikihe?."
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yongeye gushimangira ko intego bafite muri uyu mwaka w’imikino ari ukwegukana ibikombe byose bazakinira.
Ati "twatwaye igikombe cy’Amahoro cy’ubushize, ntitwifuza ko icy’uyu mwaka kiducika. Rayon Sports ni ikipe ihatanira ibikombe kandi turifuza gutwara igikombe cyose duhataniye."