Perezida Ndayishimiye yiyunze kuri Tshisekedi ku gitekerezo cyo guhirika ubutegetsi bw'U Rwanda

Perezida Ndayishimiye yiyunze kuri Tshisekedi ku gitekerezo cyo guhirika ubutegetsi bw'U Rwanda

Jan 22,2024

Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira uru rubyiruko ko abaturage bo mu Karere babanye neza, ko ikibazo ari abo yise abayobozi babi ndetse yemeza ko urugamba barimo bazarukomeza kugeza abaturage b’u Rwanda bagaragaje igitutu.

Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa X ashyizwe hanze na Ikiriho,yagaragaje Perezida Ndayishimiye ari mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho yarubwiye ko bazakomeza urugamba bafatanyije na RDC kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.

Ati “Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Ubu ndizera ko urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Mu mvugo ye, Ndayishimiye yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiye agaragaza kenshi ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi,Perezida Ndayishimiye afunga imipaka ihuza ibihugu byombi, avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Uyu yavuze ko Umutwe wa RED TABARA waherukaga gutera ku Gatumba wari uturutse mu Rwanda bityo bagomba gufata ingamba zishoboka zose ngo barengere abaturage.

Perezida Ndayishimiye ari muri RDC aho yari yitabiriye umuhango w’irahira ry’inshuti ye Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu.

Ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga i Bukavu,yijeje Abakongomani ko natorwa azateranya inteko ishingamategeko akayisaba gutera u Rwanda.

RDF nayo yatangaje ko yiteguye kuva kera kuzahangana n’uzatera u Rwanda kandi ko ibifitiye ubushobozi.

Perezida Kagame nawe yatangaje ko abifuza kwangiza u Rwanda aribo bazangirika.