Yahawe igihano gitangaje nyuma yo gufatwa yiba

Yahawe igihano gitangaje nyuma yo gufatwa yiba

Jan 22,2024

Mu gihugu cya Zimbabwe habereye agashya gakomeje kuvugisha benshi, nyuma yo guha umujura igihano cyo kurya inkoko mbisi.

Mu gihe uyu mujura yarimo yiba, yaje kugubwa gituma n'abantu nawe ubwe atazi uko bigenze.

Nyuma yo gufatwa, umujura ngo yavuze ko yari yihebye kandi yataye umutwe yibaza aho ari bukure ibyo kurya. 

Uyu mujura yavuze ko  imibereho iba yifashe nabi mu ntangiriro z'umwaka nyuma yo kuva mu minsi mikuru, akaba yakubitaga hirya hiryo akabura uko ari bubeho.

Yakomeje gutera impuhwe abaturage gusa bamwima amatwi, bamuhitishamo ari ukurya inkoko mbisi cyangwa se gukubitwa inkoni hafi kumwica. 

Uyu mujura yarebye inkoni yari amaze kurya, yumva aho zimugejeje, nuko nta kuzuyaza ahita yemera ko ari burye inkoko mbisi.

Byarangiye bamuzaniye inkoko atangira guhekenya ari mbisi, amaraso ashoka ku minwa ye, yasa nk'urekeye kuyirya, ubwo igiti kikamubona. 

Abaturage bavuga ko icyo gihano bamuhaye kizatuma atazongera na rimwe gutekereza ingeso yo kwiba, na none kandi bikaba bishobora kuzamuviramo kureka inyama burundu.