Karasira Aimable wakoze ibitamenyerewe mbere yo kwinjira mu rukiko yireguye ku byaha aregwa

Karasira Aimable wakoze ibitamenyerewe mbere yo kwinjira mu rukiko yireguye ku byaha aregwa

Jan 23,2024

Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda kuwa mbere hakomeje urubanza ruregwamo Aimable Karasira aho umushinjacyaha yakomeje gusobanura ibimenyetso bigize ibyaha amurega.

Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza y’u Rwanda ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.

Karasira yageze ku rukiko yitwaje akajerekani karimo amazi yo kunywa maze mbere yo kwinjira mu cyumba cy’urukiko akuramo inkweto yari yambaye zizwi nka ‘bodaboda’ zo n’akajerikani abisiga ku muryango, yavuze ko ari ukubaha urukiko nk’urusengero cyangwa umusigiti.

Umushinjacyaha yakomeje gusobanura ibyo amurega yifashishije video za Karasira zo kuri YouTube.

Ku cyaha cyo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, umushinjacyaha yasobanuye ko Karasira ubwe yumvikana avuga ko jenoside itateguwe, yongeraho ko Karasira yavuze ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana ryabaye imbarutso ya jenoside.

Karasira we yabwiye urukiko ko atigeze ahakana jenoside kandi ko yateguwe, kandi ikamutwara abantu be ndetse ko yiteguye kubitangira ibimenyetso.

Ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, umushinjacyaha yavuze ko Karasira yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari ‘Abangande’ – avuga ko imvugo nk’iyo igamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Ku cyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we, Umushinjacyaha yavuze ko uregwa yasanganywe amafaranga arenga miliyoni 38 harimo arenga miliyoni 11 z’amanyarwanda, amadorali ndetse n’amayero yanyuraga kuri konti ye atabashije gusobanura niba yarayabonye mu buryo bukurikije amategeko.

Mu rubanza rwo kuwa mbere, Karasira yamenyesheje urukiko ko atakiri kumwe n’umwe mu bamwunganiraga Me Evode Kayitana ngo kuko kuva urubanza rwatangira atigeze amuha umwanya wo kubonana nawe.

Ikindi yasabye ko umwunganira ubu Me Gatera Gashabana yagerageza kumubonera umwanya uhagije kandi akamushakira undi ukiri muto ushoboye guhangana n’ibibazo by’ikoranabuhanga.

Gatera Gashabana we yabwiye urukiko ko kuri gereza ya Kigali iri i Mageragere bitamworohera kubonana yisanzuye n’uwo yunganira, kandi ko abantu batazwi baba bashaka kumviriza ibyo avugana n’umukiriya we, Urukiko rumwizeza ko ruzasaba gereza ko ibyo byakosorwa.

Ururiko rwavuze ko uru rubanza ruzakomeza ku itariki 3 Mata(4) 2024.

Bimwe kuri Aimable Karasira

Karasira w’imyaka 46 yafunzwe mu 2021 ashinjwa ibyaha birimo "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi".

Hari hashize iminsi micye avugiye kuri ’channel’ ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, ibireba ubuzima bwe, ashinja abari abasirikare ba FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n’abavandimwe be babiri.

Muri icyo kiganiro Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko "ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi".

Yavuze kandi ko kugeza icyo gihe mu 2021 yabanaga gusa na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe akavuga ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije, ndetse ko mu myaka yashize ubwo yari ageze muri kaminuza nk’umunyeshuri bamwangishije abandi barokotse jenoside.

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye aciye kuri YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda mu 2020.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera "kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuranye n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi."

 

BBC