Ntibisanzwe: Umusore yamaze iminsi 4 yose afite isasu mu mutwe atabizi
Umunyeshuri wo muri Brazil yamaze iminsi ine ari mu birori atazi ko yarashwe mu mutwe, isasu riri mu bwonko.
Mateus Facio, ufite imyaka 21, yatekerezaga ko yatewe ibuye ku mutwe n’umuntu ubwo yari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya i Rio de Janeiro kandi ntabwo yabitekereje cyane nyuma y’uko amaraso ahagaze vuba.
Facio yamaze iminsi ine ikurikiranye ari mu birori hamwe n’inshuti ze banoga mu nyanja - atazi rwose ko yarashwe.
Amaherezo yaje kujya kwa muganga kubera ko ukuboko kwe kw’iburyo kwari kwajemo ibinya. Nyuma yo gukora CT scan, abaganga bagize ubwoba babonye isasu mu bwonko bwa Facio.
Facio yabazwe amasaha abiri mu rwego rwo kurokora ubuzima bwe maze amara iminsi ibiri yitaweho cyane n’abaganga.
Uyu uunyeshuri wo muri kaminuza ubu arwariye iwe i Juiz de Fora, mu majyepfo ya Brazil.
Uyu musore avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga nyuma yo kugenda ibirometero birenga 200 ava iwabo mu modoka yerekeza i Juiz de Fora,hanyuma ukuboko kwe kukanga gukora.
Uyu yavuze ko urugendo rwamutwaye amasaha 7 aho kuba 4 nk’ibisanzwe kubera uburibwe bw’iri sasu.
Inzobere mu kubaga ubwonko Flavio Falcometa akimara kubaga uyu munyeshuri yagize ati: ’Igice cy’isasucyinjiye mu bwonko aribyo byateye ikibazo hanyuma ukuboko kwe ntigukore neza.’
Iyo ryinjira mu zindi milimetero nkeya cyane kurenza aho ryageze,ryari guteza ibyago bikomeye cyane bigatuma ukuboko kwe cyangwa se igice kimwe cy’umubiri we kigagara [paralysed].’
Uyu musore ngo azakira neza mu minsi 20 cyangwa 30 ariko ngo yagize amahirwe kuko ubuzima bwe bwari mu kaga.