Abagabo babiri barakekwaho kwica abagore babo
Rwamagana: Umugabo yishe umugore we bavuye gusangira inzoga
Gisagara: Umugabo yishe umugore we akoresheje ishoka mu ma saa saba z'ijoro
Siborurema Jean de Dieu arashakishwa akekwaho kwica umugore we
Umugabo utuye mu Murenge wa Nyakaliro yaraye akubise Umugore ageze kwa muganga arapfa mu gihe inzego z'umutekano zikomeje gushakisha undi mugabo wo mu karere ka Gisagara nawe wishe umugore we muri iryo joro .
Mu ijoro ryo ku Cyumweru Tariki ya 21 Mutarama 2023 nibwo umugabo uzwi ku izina rya Kabutura yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugore akamugira intere . Nyuma yo gutabwa muri yombi Umugore we yajyanwe ku bitaro bya Rwamagana ariko agezeyo ahita apfa .
Mu gihe uwo mugabo yatabwaga muri yombi undi mugabo wari utuye mu karere ka Gisagara nawe yishe umugore we akoresheje ishoka aratoroka .
Abaturage batuye mu Murenge wa Nyakaliro babwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo wishe umugore yamukubise umwase amushinja kumuca inyuma nyamara muri iryo joro batashye bavuye gusangira inzoga .
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Nyakaliro, Muhoza Theogene yavuze ko uwo mugabo n'umugore bigeze kugirana amakimbirane ariko bagaragaraga nkaho biyunze ku buryo yamwishe bari bamaze gusangira inzoga.
Yagize Ati "Bigeze kugirana amakimbirane ariko bari baraganirijwe n'ubuyobozi bw'umudugudu n'akagari ariko ejo biriwe basangira bafatanye ku rutugu ."
Gitifu Muhoza , yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amahano yakozwe n'uwo mugabo batabaye agafatwa ndetse umugore akajyanwa akaba yapfuye agejejweho ku bitaro.
Yagize Ati "Mu masaha ya Saa tanu z'ijoro zishyira Saa sita umwana yagiye kwa mukuru w'uwo mugabo ababwira ko ise arimo gukubita nyina ,mukuru niwe waduhamagaye ,twatabaye arafatwa tumushyikiriza RIB ndetse uwakubiswe ajyanwa kwa muganga agezeyo ahita apfa ."
Amakuru avuga ko inzego z'umutekano zirimo gushakisha undi mugabo wabaga mu karere ka Gisagara nawe wishe umugore we Saa Saba mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2023 . Uwo mugabo ukekwaho kwica maze agatoroka yitwa Siborurema Jean de Dieu, afite imyaka 33 akaba yarigeze kuba mu Karere ka Kicikiro, umurenge wa Gatenga , Akagari ka Karambo mu Mudugudu wa Sangwa .