USA yongeye gusaba ko hakorwa iperereza ku matora aheruka kuba muri Congo

USA yongeye gusaba ko hakorwa iperereza ku matora aheruka kuba muri Congo

  • Tshisekedi yatsinze amatora y'umukuru w'igihugu

  • Amatora ya Perezida ntavugwaho rumwe muri Congo

Jan 23,2024

Nyuma y’uko amatora abaye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ntiyavuzweho rumwe n’inzego zitandukanye cyane ku bari mu bahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Byatumye Amerika isaba bwambere ko hakorwa iperereza n’ubwo yimwe amatwi bikaguma aho kugera Tshisekedi wayatsinze arahiye ko ngera kuyobora ku mugaragaro.

Ku nshuro ya kabiri,Amerika yongeye isaba ko iperereza ku migendekere y’amatora muri RDC ryakorwa. ni mu rwego rwo gushaka kumenya niba intsinzi ya Tshisekedi yaranyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

Byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasabye ababifite mu nshingano gukora ibishoboka byose kugirango hatangwe umucyo ku bashidikanya ko Perezida Tshisekedi atatowe.

Ni icyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko bamwe mu bari bahatanye na Perezida Félix Tshisekedi barimo Moise Katumbi ,Martin Fayulu n’abandi bavuze ko Komisiyo y’igenga y’amatora ((CENI), yibiye amajwi Tshisekedi.

Kuwa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024 nibwo Perezida Tshisekedi yarahiriye kuyobora DR Congo nyuma y’ukwezi kumwe amatora abaye muri iki gihugu.