"Ntimugatinye ibitumbaraye[...] igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye" - Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ku bibazo bya Congo n'abakomeje kwibasira u Rwanda
Igihugu kizahora gitekanye - Perezida Kagame
Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko badakwiriye guterwa ubwoba n’amagambo yavuzwe na Perezida Tshisekedi na mugenzi we Ndayishimiye kuko uwashaka kwambuka imipaka y’u Rwanda yakwishyura igiciro kiremereye.
Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 aho yibukije abanyarwanda gukora imirimo yabo batuje ndetse bakareka ’gutinya ibitumbaraye.
Ati "Nabwiye inshuti zacu, ziriya nshuti zifite imbaraga nyinshi,nanabivuze ku mugaragaro.Iyo bigeze mu kurwanira iki gihugu cyababaye igihe kirekire ntihagira n’umwe uza gufasha. Ntabwo nkeneye uruhushya ruturuka kuri runaka rwo gukora ibyo tugomba gukora ngo twirinde.
Nzabivuga ku manywa y’ihanga, mbibwire abo bireba. Ibyo niko bizagenda. Mujye mu rugo, mukore imirimo yanyu mutuje, mukore buri kimwe
Nta kintu na kimwe kizambuka iyi mipaka y’iki gihugu cyacu gitoya . Nihagira ugerageza... Ntimugatinye ibitumbaraye. Rimwe na rimwe biba birimo ubusa.
Haba harimo umwuka.Muzi ibipurizo. Ibipurizo ukenera urushinge,ibyari birimo ukayoberwa iyo bigiye.Ntimugatinye ibitumbaraye.
Ikindi nuko aho twahoze mu myaka 30 ishize, nta kintu kibi cyane cyatubaho cyaharusha.
Nanone ibyo bisobanuye ko udushyize mu bihe byatuma twumva ko twabisubiyemo, nta cyo twahomba dufite. Twarwana nk’abatangira icyo bahomba. Kandi uwo muntu yakwishyura igiciro kuturusha. "
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda nta ruhare na ruto, mu buryo ubwo ari bwo bwose rufite mu ntambara M23 irwana na FARDC mu burasirazuba bwa RDC
Ati ’Mugende mugenzure facts mugaruke munyomoze.’
Avuga ko igihugu abarwanyi ba M23 baturutse kizwi ndetse ko n’umukuru wacyo yabyivugiye ko ari Abanyekongo.
Perezida Kagame yavuze ko bakoze ibikwiriye ubwo izi nyeshyamba zahungiraga mu Rwanda muri 2013,bazishyize mu nkambi i Ngoma, babazambura intwaro bazishyikiriza RDC ndetse ko ntawabihakana.
Akibaza ati ’Ubu abaduhuza na M23 bashingira kuki koko?’
Perezida Kagame yavuze ko igihugu cya RDC kizi ukuri ndetse yongera kugaruka ku biganiro bagiranye ku mutwe wa FDLR abayobozi bacyo bagahakana ko bawucumbikiye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rutangiza intambara yo muri Congo ahubwo hari abayihishe inyuma ngo ntirangire.
Ati: “Mukore ubushakashatsi. Ntabwo u Rwanda rwigeze rugira uruhare muri iyi ntambara iri kuba muri Congo. Ndababwiza ukuri, ntabwo u Rwanda rwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi ntambara imaze iminsi muri Congo.
Nureba uburyo aba bantu bahunga, uzabasha kumva neza ikibiri inyuma. Ahari hari umuntu wumvise ko ari umunyabwenge, ko aribwo buryo bwo kurangiza ikibazo cya M23 cyari gihari kuva mu 2012, kuko hari ibintu by’amoko, byo gusunikira aba bantu b’Abatutsi mu Rwanda kuko ngo ariho bakwiriye kuba. Bati Kagame ni Umututsi, ni Perezida w’u Rwanda, rero reka bagende bamusange.”
Igihugu kizahora gitekanye
Rero ku bijyanye n’umutekano wacu, mu gihe dutewe, nta muntu n’umwe nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye.
Perezida Kagame yavuze ku magambo ya Perezida w’u Burundi
“Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica… ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye.”
“Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza… ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”