M23 yatangaje ko yahanuye Drone 1 muri 3 zari zimaze iminsi zibazengereza

M23 yatangaje ko yahanuye Drone 1 muri 3 zari zimaze iminsi zibazengereza

Jan 24,2024

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe “wahanuye drone imwe” muri eshatu za leta zari zimaze iminsi zibazengereza.

M23 yavuze ko Ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze gushyikirana nabo nubwo abayobozi b’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga babisabye ariko we agahitamo inzira y’intambara.

Uyu mutwe wavuze ko Tshisekedi Tshilombo yaguze drones 3 z’intambara yizeye ko azarangiza M23, ariko izo mashini zikaba zica abaturage b’inzirakarengane gusa.

M23 yahise itangaza ko yarashe imwe muri drone eshatu za leta ndetse yemeza ko ingabo za RDC zihuriweho zirimo FARDC, FDLR, abacancuro,inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC zikomeje kunanirwa ku rugamba,

M23 yavuze ko indege zitagira abapilote za MONUSCO zishinzwe kugenzura umutekano, zikomeje gukusanya amakuru ya M23 / ARC zikayajyana ku ngabo za Tshisekedi Tshilombo.

M23 yavuze ko iyi myitwarire ibogamye y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro, kimwe n’iyicwa ry’abaturage b’abasivili, byabahatiye gufata ingamba zikwiye zo kwirwanaho no kurengera abasivili bari mu mazi abira.