Ifoto ya Perezida Kagame na Madamu ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi

Ifoto ya Perezida Kagame na Madamu ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi

  • Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko igihugu ari icyabo batari impunzi

Jan 24,2024

Perezida Paul Kagame yatangije Umushyikirano ku nshuro ya 19 atangaza byinshi bigaragaza ishusho rusange y’igihugu. Ifoto yafashwe ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi.

Umushyikirano ni imwe muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zagiye zigira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingutu. Imyanzuro ifatirwamo igira uruhare mu bikorwa by’ingenzi shingiro by’igihugu birimo ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza.

Kuri iyi nshuro iyi nama yatangijwe tariki ya 23 Mutarama 2024, hatangwa ibiganiro bitandukanye ndetse ijambo rya Perezida Kagame rigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru yaba iby’imbere mu gihugu no hanze.

By’umwihariko, ibiri guhererekanywa cyane ni iirebana n’umutekano aho Umukuru w'Igihugu yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa, abwira Abanyarwanda ko bakwiriye gutuza kuko bari mu gihugu cyabo batari impunzi.

Yavuze kandi ko mu gihe cyose bizaba ngombwa ntawe ateganya kujya kugisha inama ku birebana no gusigasira ubusugire bw’igihugu.

Hirya y'ibyo ariko ifoto ye agaragara aseka na Madamu Jeannette Kagame iri mu zikomeje guhererekanwa cyane ndetse unyujije amaso mu bitekerezo byashyizwe ku mbuga za Madamu Jeannette usangamo imitima.

Abandi bashimangira ko babakunda, babafitaraho uregero nk’uwitwa Easy Boy yagize ati: ”Mama wacu.” Manzi Smith ati: ”Babyeyi bacu.” Abandi na bo bakomeje kugaragaza ko babakunda cyane.

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2024 ni umunsi wa Kabiri w’Umushyikirano 19 kimwe mu bikorwa byari bitegerejwe na benshi muri uyu mwaka.

Ifoto ya Perezida Kagame na Madamu ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko igihugu ari icyabo batari impunzi

Umushyikirano wagiye wigirwamo ibintu bitandukanye ndetse imyanzuro yagiye iwufatirwamo ikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere no kwishakamo ibisubizo