M23 yazamuye mu mapeti benshi mu basirikare bayo

M23 yazamuye mu mapeti benshi mu basirikare bayo

Jan 25,2024

Perezida w’Umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo abofisiye bakuru icyenda.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Bisimwa yashyizeho umukono, Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel.

Abofisiye bari bafite ipeti rya Major barimo Willy Ngoma, Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Makomari Ruben, Kasongo Papy na Mwiseneza Gakwaya Christian bazamuwe ku rya Lieutenant Colonel.

Abasirikare bato icyenda bazamuwe ku ipeti rya Sous-Lieutenant. Ni Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu.

M23 izamuye mu ntera aba basirikare nyuma yo gukora amavugurura mu miyoborere y’amashami yayo, arimo irishinzwe ubukangurambaga n’irishinzwe imari.

Uyu mutwe witwaje intwaro kandi wahinduye ubuyobozi bwa teritwari ya Rutshuru, kugira ngo biworohere “kurinda umutekano” w’abayituyemo n’imitungo yabo.

Ibi bibaye mu gihe ingabo za Leta ya RDC n’abazifasha mu rugamba batangije ibitero bigari bigamije gukura M23 mu bice byose igenzura.

 

Tags: