Indege yari itwaye imfungwa z'intambara z'abanya-Ukraine yarashwe bose bahasiga ubuzima

Indege yari itwaye imfungwa z'intambara z'abanya-Ukraine yarashwe bose bahasiga ubuzima

Jan 25,2024

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashinje u Burusiya gukina n’ubuzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine nyuma y’indege yarashwe igeze hafi y’umupaka w’iki gihugu, abari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.

Zelenskyy yasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, hakamenyekana uwarashe indege Il-76 yari itwaye imfungwa z’intambara 65 z’Abanya-Ukraine, abagize itsinda ry’abapilote b’u Burusiya batandatu n’abarinzi batatu.

Iyi ndege yarashwe kuwa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, mu gace ka Belgorod, u Burusiya butangaza ko nta muntu n’umwe warokotse.

U Burusiya bwatangaje ko izi mfungwa z’intambara zari zohererejwe Ukraine kugira ngo harekurwe imfungwa imwe y’Umurusiya.

Inzego z’igisirikare cya Ukraine zatangaje ko zitigeze zihabwa amakuru ngo zirinde umutekano wo mu kirere nk’uko byakozwe ku nshuro zabanje.

Prezida Zelenskyy ati “Ni ibisanzwe Abarusiya bari gukinira ku buzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine, barakina n’amarangamutima y’abavandimwe babo n’umuryango mugari wacu.”

BBC yanditse ko Perezida Zelenskyy yahamije ko ibimenyetso byose bigaragaza uwarashe indege bigomba gushyirwa ahagaragara.

Kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro y’abantu bari muri iyi ndege, ndetse inzego z’iperereza za Ukraine zavuze ko kutazimenyesha ngo hacungwe umutekano wo mu kirere mu masaha yateganyijwe bivuze ko bashaka gushyira ubuzima bw’izo mfungwa mu kaga.