Ibitangaje ku muhanzi John B Singleton wakubiswe n'inkuba afite amezi 7

Ibitangaje ku muhanzi John B Singleton wakubiswe n'inkuba afite amezi 7

Jan 25,2024

Byiringiro John Singelton, ni umwe mu bahanzi babarizwa mu biganza bya Kina Music ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamurokoye urupfu ubwo yari afite amezi arindwi.

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari afite amezi arindwi inkuba yakubise ububyeyi we wari umukikiye iramuhitana we n’abavandimwe be bane, gusa we yahise ashya amaso bimuviramo guhuma.

Uyu muhanzi wakuriye mu kigo cyita ku mfubyi kugeze ubwo yari afite imyaka 15 yagize amahirwe abona umuzungukazi umwishimira ndetse yemera kumurera amujyana muri Amerika.

Uyu muhanzi uri mu Rwanda mu biruhuko yaganiriye na MIE Empire ndetse na Isimbi TV agaruka ku rugendo rw’ubuzima butari bworoshye yanyuzemo kuva mu Rwanda kugera aho aba muri Amerika.

Uyu musore wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 afite imyaka 17 n’ubu iyo atekereje ku byamubayeho aba yumva ari amayobera, gusa agashimira Imana yamuhaye andi mahirwe yo kubaho.

Ati “Buri gihe iyo mbitekereje ndavuga nti ntabwo bibaho ni ukuri, sinzi ko hari umuntu wahuye n’ibyo nahuye nabyo ngo bimusige amahoro ariko njyewe kuba nkiriho ni ukuri ndabishimira Imana.”

“Inkuba yankubise ndi kumwe na mama ankikiye mfite amezi arindwi, iyi nkuba yahise intwika amaso, mama we yahise yitaba Imana ako kanya, ni ibitangaza, harimo abandi bantu nka bane bafitanye isano bose yarabahitanye, ni Imana yansigaje kugira ngo ibyo yanteguriye mbashe kubigeraho tu.”