Hakomeje kwibazwa byinshi ku rupfu rw'umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux

Hakomeje kwibazwa byinshi ku rupfu rw'umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux

Jan 25,2024

Urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu Kigo cya Lycée Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali rukomeje guteza urujijo, nyuma y’ikwirakwira ry’inkuru z’uko yaba yarimwe uruhushya n’ubuyobozi bw’icyo kigo kugira ngo ajye kwivuza, uko kumutindana bikamuviramo kubura ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko koko uwo munyeshuri yishwe n’uburwayi, ariko ko ubuyobozi bw’ikigo yigagamo buvuga ko butamurangaranye nk’uko inkuru zigaragara ku mbuga nkoranyambaga zibivuga.

Ati ‘‘Nibyo koko hari amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umwana witabye Imana wigaga ku Kigo cya Lycée Notre Dame de Citeaux, yitabye Imana koko ariko amakuru duhabwa n’ikigo ni uko umunyeshuri yaguye mu Bitaro bya CHUK yafashwe ku wa Gatanu, bajya kumusuzuma basanga afite inkorora yoroheje bamujyana mu mu macumbi y’ikigo, aho baryama, nyuma aza kongera kuremba.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Bahamagara imbangukiragutabara bamujyana ku bitaro. […] habayeho guhita bihutira kubimenyesha ababyeyi be batuye muri Nyagatare baraza bakurikirana umwana uko arwaye muri CHUK, hanyuma rero nyuma aza kwitaba Imana.’’

SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko igisigaye ari ugutegereza amakuru azava mu iperereza rizakorwa n’inzego z’umutekano zibishinzwe ndetse na raporo ya muganga, kugira ngo hamenyekane amakuru yisumbuyeho ku rupfu rw’uwo munyeshuri.