Dore bamwe mu byamamare nyarwanda bitabiriye inama y'umushyikirano

Dore bamwe mu byamamare nyarwanda bitabiriye inama y'umushyikirano

Jan 25,2024

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 mu nyubako ya Kigali Convention Center habereye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari ihagarariwe na Perezida Paul Kagame.

Ni inama yatangiyemo impanuro nyinshi zirimo kwibutsa urubyiruko ko ari umusingi w’iterambere ndetse ko rutekerazwaho n’igihugu.

Aba bakobwa ni Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, Ishimwe Naomie wabaye nyampinga 2020, Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021 ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Muheto Nshuti Divine ari nawe ugifite ikamba.

Umushyikirano kandi witabiriwe na Kenny Sol uherutse gusezerana n’umukunzi we, umuhanzikazi Alyn Sano, Bwiza na Coach Gael usanzwe ureberera inyungu za Bruce Melodie n’abandi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakiri bato kuri ubu bafite uko barezwe mu miryango ndetse n’uko barezwe n’Igihugu muri politiki. 

Ati “Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y’inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.” 

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 irimo ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka bibuka. 

Yavuze ko Abanyarwanda bafite imyaka 30 ari benshi cyane ku buryo Igihugu kibatezeho guhindura ubuzima bwacyo. Ibi ni ko bimeze ku bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite mu myaka 20-25.