Biratangaje! Ikigo kiri gutanga asaga Miliyoni 10 Frw ku bazareka gukoresha Telefone ukwezi kose

Biratangaje! Ikigo kiri gutanga asaga Miliyoni 10 Frw ku bazareka gukoresha Telefone ukwezi kose

Jan 26,2024

Kompanyi yitwa Siggi’s Diary ikora ibikomoka ku nka yo mu mujyi wa New York, igiye guhemba abantu 10 bazabasha kumara ukwezi badakoresha telefoni za ‘Smartphones’ mu gihe cy’ukwezi. Bazahabwa ibihumbi 10 by’amadolari($10,000), aya asaga Miliyoni 12 Frw.

Ese wowe urebye uburyo ukundamo telefoni yawe ya ‘smartphone’, cyangwa uburyo uyikoresha cyane, byagusaba iki ngo uyireke byibuze umunsi umwe cyangwa icyumweru? Ese ni amafaranga angahe wahabwa ngo ureke kuyikoresha ukwezi kose? Uretse guhabwa igihembo se ubundi wowe ubona washobora kumara ukwezi nta telefoni ukoresha ya smatphone? 

Mu gihe ukiri kwibaza ibyo, reka nkubwire ko ubaye ufite ukwihangana gukomeye kuri iyi ngingo ushobora guhita ukira ugahindurirwa ubuzima ubashije kumara ukwezi kose nta telefoni ukoresha.

Magingo aya muri Leta Zunze Ubumwe, abantu babishaka bose bahawe amahirwe yo gutsindira ibihumbi 10 by’amadolari babashije gusa kumara ukwezi nta ‘smart phones’ bakoresha. Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda arenga miliyoni 12 kuko ni 12,701,550.00

Kompanyi yitwa Siggi’s Diary ikora ibikomoka ku Nka birimo nka ‘Yogurts’, ‘Ice Cream’ ikorera mu mujyi wa New York niyo yashyizeho iri rushanwa aho izaha aka kayabo abantu 10 bazabasha kumara ukwezi kose badakoresha telefoni zigezweho za ‘smart phones’.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwahaye itangazamakuru ryo muri Amerika, bwatangaje ko intego yiri rushanwa ari ukugabanya umubare munini w’abantu bamaze kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga na telefoni muri rusange. Batangaje kandi ko impamvu babikoze mu ntangiriro z’umwaka ari ukugirango bafashe abantu gutangirana ingamba nshya zirimo nko kugabanya igihe bamara kuma telefoni yabo.

Abitabira iri rushanwa ngo bashyiriweho ahantu ho kuba bagenzurwa amasaha 24 kuri 24 mu gihe cy’ukwezi ngo barebe koko niba babasha kumara ibyumweru bine nta telefoni bakoresheje maze bagahabwa igihembo cyariya mafaranga. Kwiyandikisha muri aya marushanwa byatangiye ku itariki 18 bikazarangira tariki 31 Mutarama. Ni ukuvuga ngo irushanwa rizatangira muri Gashyantare.