Gakenke: Abanyeshuri 3 bari ku ishuri bakubiswe n'inkuba
Kuri uyu wa Kane nyuma saa sita abana batatu b'abakobwa bari ku ishuri bakubiswe n'inkuba babajyana kwa muganga.
Kuwa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024, abana batatu b'abakobwa bakubiswe n'inkuba ubwo barimo gukina ku kigo cy'ishuri bigaho mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.
Amakuru avuga saa saba n’igice ari bwo abana bari bamaze gufata amafunguro bitegura gusubira mu ishuri. Imvura itangiye kugwa inkuba yahise ikubita abana batatu bagwa igihumure, bikavugwa ko umwe muri bo yababutse mu bitugu.
Nyuma y’uko abo bana bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo, bakurikiranwe n’abaganga, ubu bose bakaba bamaze gusubira iwabo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Inkuba ikimara gukubita, abo banyeshuri baguye igihumura bagezwa kwa muganga, ubu bose batashye kandi bameze neza”.
SP Mwiseneza yakomeje asaba abarezi kujya barinda abana igihe imvura igiye kugwa. Yagize ati: “Abashinzwe ibigo by’amashuri icyo tubasaba ni uko bashaka imirindankuba, ikindi bamenye ko niba imvura itangiye kugwa bagomba kurinda abanyeshuri kujya hanze, bakaguma mu mashuri”.
Arongera ati: “Inkuba yakubise bari hanze bakina, rero icya mbere ni ugushaka imirindankuba, ikindi abarezi bagomba kumva ko bariya ari abana babo bagomba kubarinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wabo.
Imvura niba iguye, abana ni bajye mu mashuri, birinde gucomeka bya bintu bishobora kuba byateza impanuka, abarezi nibarinde abana impanuka ni cyo bashinzwe”.