Amagambo 10 y'urukundo(imitoma) yatuma umukunzi wawe akwimariramo wese

Amagambo 10 y'urukundo(imitoma) yatuma umukunzi wawe akwimariramo wese

  • Amagambo anezeza umukunzi

  • Imitoma yatuma ukundwa birenze urugero

Jan 26,2024

Kubwira amagambo meza umukobwa mukundana ni bimwe mu bibagarira urukundo rugakura rugatohagira.Hano twaguteguriye amwe mu magambo meza wabwira umukunzi wawe akarushaho kukwegurira umutima we:

1. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.

2. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi.

3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.

4. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?

5. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.

6. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.

7. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.

8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.

9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.

10. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.