Rusizi: umwarimu yaguwe gitumo arimo gusambanya umwana mu ishyamba
Umwarimu yafashwe agiye gusambanya umukobwa utarageza imyaka y'ubukure
Umwarimu yaguriye umukobwa fanta kugirango baryamane
Umwarimu w’imyaka 32 wigisha mu ishuri ribanza rya Mukenke, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, ari mu maboko y’ubuyobozi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w’imyaka 15 mu ishyamba ry’umuturage riri muri uyu murenge.
Amakuru ducyesha IMVAHO NSHYA avuga ko uyu mwarimu atari ubwambere yari asambanyije uyu mwana.
Uwatanze amakuru yavuze ko uyu mwana yabwiye abantu bakuru ko mwarimu yamusambanyije ndetse ko yamusabye ko baza kongera guhurira ku kabari akamugurira fanta ubundi bakajya mu ishyamba riri hafi aho bakongera bagakora imibonano mpuzabitsina ndetse akamuha 1000rwf nkuko yayamuhaye mbere.
Nkuko umwana yabibabwiye niko byagenze, mwarimu yamuguriye fanta ebyiri, ubundi amwereka ishyamba bajyamo , ku buryo fanta yanyuma umwana yayimaze bari mu gikorwa k’imibona1no mpuzabitsi1na ahagana Saa mbiri z’umugoroba.
Gusa ku bwamahirwe make ya mwarimu bamwe umwana yabwiye bari babakurikiye, babafatira mu cyuho. Umwarimu yajyanywe ku biro by’akagari naho umwana ahita ajyanywa kwa muganga ngo yitabweho.
Umuyobozi mukuru w’ikigo uyu mwarimu yigishagaho yavuze ko amakuru yayamenye ahagana Saa tatu z’ijoro kuko umwarimu yafatiwe mu cyuho Saa mbiri z’ijoro.
Gusa umuyobozi w’ikigo yijeje ababyeyi ko ntagikuba cyacitse, ndetse ko bagiye gushaka uwo baba basimbuje uwo mwarimu mu gihe ibye bitarasobanuka. Yabijeje ko amasomo yigishaga mu mwaka wa 2 atazahagarara.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga, uyu mwarimu yari akiri mu maboko y’ubuyobozi hategerejwe RIB.