Dore ingaruka mbi cyane 10 zirimo n'indwara ziterwa no kwicara umwanya  munini udahaguruka

Dore ingaruka mbi cyane 10 zirimo n'indwara ziterwa no kwicara umwanya munini udahaguruka

Jan 27,2024

Hari abantu bakora akazi gatuma bamara umwanya muremure cyane bicaye hamwe nk’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abandi benshi, kandi ahanini ntibabone n’umwanya uhagije wo gukora imyitozo ngororamubiri.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera 44.000 bwagaragaje ko umuntu ukora akazi gatuma amara amasaha 10 ku munsi yicaye byongera ibyago byo gupfa imburagihe. Ariko byibuze kubona iminota iri hagati ya 30 na 40 yo gukora siporo, bishobora kugabanya ibyo byago byo gupfa.

Ikinyamakuru Medical News Today gitanga inama ku buzima, cyagaragaje ingaruka 10 ziterwa no kumara umwanya munini wicaye kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zabuza umuntu guhaguruka:

1. Bituma imiterere y’umubiri ihindagurika

Byisanisha ahanini n’uburyo ukunze kwicara, umugongo ugahetama, ugasanga hari n’ibindi bice by’umubiri byahengamye bitewe no kumara umwanya munini cyane bigoramiye cyangwa bihengamiye mu gice runaka.

2. Gukomera cyane kw’imikaya kw’ibice bimwe na bimwe

Cyane cyane imikaya y’ijosi bituma ikomera cyane, wagerageza kuyihengura yenda nko mu gihe uhagurutse ugasa n'ubabara mu bikanu.

3. Gutakaza imbaraga                           

Kumara igihe kirekire wicaye bituma umugongo ucika intege, ibyo bikaba byatuma ushobora kunama ukakurya cyangwa ukaba wanakurya unahagaze.

4. Byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima

Kuguma hamwe igihe kirekire byongera ibyago byo gufatwa n’indwara zifata umutima na Hypertension, ibi bikongera nanone ibyago byo gupfa imburagihe.

5. Byongera kuba wagira umubyibuho ukabije

Iyo umara igihe kirekire utava aho uri bituma umubiri ugabanya uburyo wakoraga  (metabolism) hanyuma ibi bikaba bishobora kuba wakwiyongera mu biro cyane, ukaba wagira ibyago byo kurwara indwara y’umubyibuho ukabije kandi nayo igendana no kongera ibyago byo kuba warwara indwara z’umutima.

6. Byongera ibyago byo kuba warwara Diyabete yo mu rwego rwa 2

Kuba umara igihe kirekire utava aho uri buri munsi bishobora gutuma ikigero cy’isukari mu maraso cyiyongera cyane, ibi bikaba byakuzamurira ibyago byo kurwara Diyabete

7. Kandi bishobora gutera indwara zo mu mutwe nko kugira agahinda gakabije, kurwara indwara yo kwigunga no kugira imihangayiko ikabije.

8. Bishobora gutera indwara ya Constipation

Bigabanya igogorwa ukaba ushobora kuba warwara indwara ya 'constipation' ndetse n’uburwayi bw’ikirungurira.

9. Byongera ibyago byo gufatwa na kanseri zitandukanye

Nka kanseri y’ibihaha, iyo mu nda n’izindi ariko ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane impamvu ya nyayo ibitera.

10. Byongera ibyago byo gupfa imburagihe

Bitewe n’ingaruka zitandukanye biteza kandi mbi harimo nko kurwara indwara z’umutima, hypertension n’ibindi umuntu ashobora gupfa bitunguranye.