Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102. Byinshi kuri we
Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko.
Amakuru y’urupfu rwa Mpyisi yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu biturutse ku makuru nyayo umuryango we watangarije itangazamakuru.
Abo mu muryango we wa ba hafi batangaje ko yazize z’izabukuru.
Pasiteri Ezra Mpyisi yatabarutse nyuma y’igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga hasohoka ibihuha by’uko yatabarutse.
Mu Kuboza, uyu musaza wahoze ari umujyanama w’Umwami, yahakanye ibihuha by’urupfu rwe, avuga ko abakwirakwiza ibinyoma ku buzima bwe ari ’abakozi ba satani’.
Ezra Mpyisi yavutse kuwa19 Gashyantare mu 1922 ku musozi wa Gishike cya Nkobwa hafi y’i Nyanza ahari mu murwa mukuru w’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga.
Mpyisi yabwiye ikigo cya leta cy’itangazamakuru, RBA, ko yitiriwe inyamaswa nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze igihe babyara abana bagapfa, maze bakamwitirira inyamaswa mu kwizera ko urupfu we rutazaza rukamutwara kuko ‘atari umwana wavutse’.
Yize amashuri abanza i Rwamwata hafi y’iwabo, ayarangiriza ku misiyoni ya Gitwe ku birometero hafi 20 uvuye iwabo, amashuri 8 abanza ni yo yari menshi ku gihe cye.
Yaje gusoza ku myaka 18, ahita ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu nk’ushizwe inyandiko z’Ababiligi no kuzibika.
Mpyisi avuga ko yabatijwe nk’umudiventiste mu 1934 agahabwa izina rya Ezra.
Nyuma y’amashuri abanza yatangiye kwigisha mu mashuri abanza hafi y’iwabo nyuma ajya kwigisha ku Kibuye, akaba ariho yashatse umugore akorera.
Mu biganiro bitandukanye yatanze, yavuze ko yashatse umugore afite imyaka 20, uwo mugore akaza gupfa amusigiye umwana w’imyaka umunani, nyuma akaza gushaka undi babyaranye abana umunani.
Yaje kuba Pasiteri mu 1951, hanyuma mu 1953 aba Umumisiyoneri i Kasai muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka itatu.
Uyu mukambwe avuga ko yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo n’aya dore ko yabayeho no ku ngoma ya Cyami.
Ubwo yuzuzaga imyaka 100 mu 2022 yagize ati “byose narabibonye”, ko igisigaye ari “urupfu”.
Mpyisi avuga ko Umwami Mutara III Rudahigwa yashatse kuringaniza amadini mu butegetsi nyuma yo kubona ko aba Gatolika ari bo biganje mu nzego zose, maze agategeka ko amadini yose ahagararirwa mu nama nkuru y’igihugu, bamwe bayigereranya n’Inteko Ishingamategeko y’ubu.
Mpyisi yatorewe guhagararira Abadiventiste muri iyo nama, avuga ko nyuma yabaye inshuti na Rudahigwa ndetse n’uwamusimbuye Kigeli V Ndahindurwa, akaba nk’umujyanama wabo.
Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960.
Mu 1960, Mpyisi yagiye kwiga muri kaminuza ya Solusi muri Zimbabwe, kuva icyo gihe ntiyagarutse mu Rwanda kuko bamwe mu batutsi bahunze nyuma y’imvururu zakuyeho ubwami mu 1959.
Mpyisi yagarutse mu Rwanda mu 1997,rumaze imyaka itatu rubohowe.
Mpyisi yavuze ko ari we “mudivantiste wa mbere mu Rwanda, Burundi na Congo wabonye icyete [icyangombwa] cya kaminuza ya tewoloji” yakuye i Solusi.
Yakoze imirimo y’ivugabutumwa mu Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, aho yari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.