M23 iravugwaho gufunga umuhanda ufitiye akamaro kanini Leta ya RDC

M23 iravugwaho gufunga umuhanda ufitiye akamaro kanini Leta ya RDC

Jan 27,2024

Umutwe wa M23 uravugwaho gufunga umuhanda wa Goma-Bukavu.Amakuru aravuga ko ubu M23 iragenzura umuhanda uva Ishasha, umanuka kumusozi wa Muremure.

Uyu niwo muhanda umwe rukumbi wafasha Kinshasa kugera muri Goma mu gihe iyindi ari uguca mu kirere,mu nyanja cyangwa mu Rwanda.

Biravugwa ko ibi byabaye nyuma y’aho M23 ifashe agace ka Mweso kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 27 Mutarama.

Aka gace kari ku birometero nka 100 uvuye mu majyaruguru ya Goma ndetse ngo ni keza ku bijyanye n’umugambi w’urugamba ku bijyanye n’ubukungu ndetse n’igisikare.

Gufata mweso bivuze ko M23 igiye kugenzura ibindi bice bitandukanye nka Kashuga-Kalembe werekeza i Walikale,Kitshanga muri Masisi na Katsiru\JTN muri Rutshuru.

Umutwe wa Wazalendo niwo byavuzwe ko wateye bwa mbere M23 uyu munsi,yirwanaho irawirukana.