Mama wa ba bana bonkejwe na Rufonsina muri firime yahishuye byinshi

Mama wa ba bana bonkejwe na Rufonsina muri firime yahishuye byinshi

  • Nyina w'abana bonkejwe na Rufonsina yavuze ko papa wabo yamutaye

Jan 28,2024

Muri filime the forest ikomeje guca ibintu mu Rwanda no hanze harwo hagaragayemo amashusho aho Rufonsina yonsa abana babiri b’impanga, nyina wabo bana yavuze uburyo se wabo bana yamutaye agakuraho phone.

Mu kiganiro bagiranye na Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire, nibwo uyu mukobwa yavuze uburyo yahaye abana be Rufonsina arabonsa muri filime.

Muri iki kiganiro kandi harimo uyu musore witwa Soloba ariwe nyiri iyi filime the forest, yavuze ko abanyarwanda dukwiye gutinyuka tugakira ibintu byiza bishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga bityo ariyo mpamvu hagiye hagaragaramo amashusho yagiye atungura benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Nyina waba bana yavuze ko yahuye n’uyu muhungu Saloba ubwo yari mu modoka, maze umwana ararira Saloba asaba uyu mugore konsa umwana we ariko uyu mugore amanza kubyanga kuko ngo yari mu bantu cyakora nyuma birangira abyemeye.

Nuko bamenyanye bityo aza kumusaba ko yamuha abana be ngo babakoresha muri filime bityo aribwo Rufonsina yagaragaye muri filime the forest ari konsa abana babiri b’impanga.

Uyu mukobwa yavuze ko kandi se wabo bana yamwanze agakuraho telephone nyuma yo kumutera inda. Uyu mukobwa yasoje agira inama abakobwa abagore kujya bonsa abana babo aho bari hose, kuko udakwiye guterwa isoni no konsa umwana wawe.