Ojera wasaga n'utakibanye neza na Rayon Sports yamaze kugurwa n'indi kipe

Ojera wasaga n'utakibanye neza na Rayon Sports yamaze kugurwa n'indi kipe

  • Ojera yaguzwe n'ikipe yo mu misiri

  • Al Mokawloon Al Arab SC yaguze Ojera ku bihumbi $20

Jan 28,2024

Rutahizamu usatira aca ku mpande ukomoka muri Uganda,Joachiam Ojera wakiniraga Rayon Sports, yamaze kugurwa n’ikipe yitwa Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri.

Uyu mukinnyi waherukaga kwitwara nabi muri Rayon Sports, ubwo yatindaga kuva mu biruhuko, yaguzwe ibihumbi 20 by’amadolari, yemererwa gusohoka muri iyi kipe ye.

Hari amakuru yavugaga ko Ojera yasuzuguye Rayon Sports mu minsi ishize kubera ko yayihaye miliyoni 5 FRW ngo imurekure ikabyanga cyane ko abafana bamuguze asaga miliyoni 20 FRW mu mpeshyi, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore ntazagaragara ku munsi w’ejo mu mukino Rayon Sports izahuramo na Police FC mu gikombe cy’Intwari.

Umunya Uganda Joackiam Ojera yakinnye amezi atandatu muri Rayon Sports kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Kamena 2023 ayifasha gutwara igikombe cy’Amahoro byatumye iyi kipe imwongerera amasezerano mu mafaranga yishyuwe n’abafana.

Ikipe ya Al Mokawloon Al Arab SC yaguze Ojera, isanzwe ibarizwa i Cairo mu mujyi witwa Nasr ndetse n’iy’umu injenyeri witwa Osman Ahmed Osman.