Nahoze ndi umusore w'amafuti niruka mu bakobwa n'ibindi bibi - Pastor Hubert

Nahoze ndi umusore w'amafuti niruka mu bakobwa n'ibindi bibi - Pastor Hubert

  • Pastor Hubert yahishuye byinshi ku mateka ye

  • Bimwe mu byaranze ubusore bwa Pastor Hubert avuga ko ari ubujiji

Jan 29,2024

Hubert Sugira Hategekimana Umunyarwanda w’inararibonye mumibanire y’ingo n’urushako, yatangaje byinshi mubyaranze ubusore bwe.

Pastor Hubert azwiho gutanga inama zifasha abantu kubaka Ingo nziza akoresheje ijambo ry’Imana, Ubumenyi n’ibaruramibare, mukiganiro Yagiranye n’umunyamakuru kuri ‘channel’ ya YouTube yagarutse kubyamuranze akiri umusore.

Yagize Ati ” nari umusore w’amafuti nkay’ingurube, nakoraga amafuti menshi pe”. Abajijwe ikintu atajya yibagirwa yakoze cy’amafuti, yagize Ati: “Nakoreye amafaranga menshi nkiri muto, nagiye kugira imyaka 20 mfite imodoka ebyiri” Akomeza agira Ati:”Iyo umeze gutyo uba ufite ibindi bintu byinshi bigukurura, abakobwa, gusohoka cyane, nakundaga utubyiniro cyane kuburyo kuva kuwa Gatanu kugera ku cyumweru nabaga nasohotse”.

Yakomeje avugako hari ibintu yibuka agasanga byari ubujiji nko Kuba yarishyiragaho amaherena yamabadikano, aho byaje kugera igihe akitiboza amatwi yombi akajya yambara amaherena.

Yatangaje uko Imana yaje kumukura muri ubwo bubata bw’utubyiniro akabona akazi kamusabaga gukora muri Weekend, mugusoza ikiganire yavuzeko ashima Imana cyane Kuba yaramukuye mur’ubwo buzima agasobanukirwa n’intego ye y’ubuzima nicyo Imana imushakaho.