Dore Application usabwa gukura muri Telefone yawe uwo mwanya ugisoma iyi nkuru

Dore Application usabwa gukura muri Telefone yawe uwo mwanya ugisoma iyi nkuru

Jan 29,2024

Abahanga muri Tekinoligi bagiriye inama abakoresha Telefone kwirinda zimwe muri Application zikoreshwa muri Telephone ( Android ), nyuma yo kubona ko zifite ibizwi nka Maleware byiyangiza.

Abahanga bavuga ko hari ibizwi nka ‘Digital Trojan Horses’ byiba amakuru yo muri Telephone yawe harimo n’abo ubika amafaranga.

App yitwa SpyLoan yashyizwe ku mwanya wa Mbere w’izo usabwa gukuramo vuba vuba.Ni App iboneka kuri Google’s Play Store no kuri Apple’s App Store nk’uko byatangajwe na Forbes Magazine.

Uwitwa Lucas Atefanko yavuze ko bagiye babona impuruza nyinshi zaturutse kuri iyi App ya SpyLoan bityo bakagira abantu inama yo kuyikuramo.

Yavuze ko iyi App nanone iba kumbuga z’abajura binjirira abantu ( Hackers).ESET bo batangaza ko mu iyi App yiba amakuru kugeza no k’ubutumwa bugufi.

IZINDI APP NI;

AA Kredit

Amor cash

GuayabaCash

EasyCredit

CashWow

CrediBus

FlashLoan

Prestamos De Credito – Yumi cash

Go Credito

Cartera grande

Instantaneo Prestamo.

Umuntu ukoresha Android wabonye imwe muri izi App muri Phone ye, asabwa guhita ayikuramo mbere yo guhindura umubare w’ibanga.

 

Isoko: NYPost