Gusesa Gasogi United bigeze he? Amakuru mashya

Gusesa Gasogi United bigeze he? Amakuru mashya

Jan 29,2024

Umunyemari Kakooza nkuriza Charles, KNC,aherutse gutangaza ko yafashe umwanzuro wo gusesa kipe ye ya Gasogi United,nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabaye ku wa 27 Mutarama 2024.

KNC ntiyishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko arambiwe "umwanda uri mu mupira w’amaguru" ndetse atazongera gushora imari muri ruhago y’u Rwanda.

Ati "Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda."

Ibi byabaye nyuma y’imyaka ibiri yuzuye na bwo uyu muyobozi atangaje ko akuye Gasogi United muri Shampiyona ubwo yari amaze gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa 27 Mutarama 2022.

Amakurudukesha IGIHE nuko KNC ateganya kwandikira FERWAFA asezera mu marushanwa yayo ndetse ko uyu mwanzuro yawufashe akomeje koko.

Ku rundi ruhande,KNC yashimangiye ko aticuza ndetse yemeza ko nta wamusubiza inyuma, bityo APR FC bari kuzahura muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro yakomeje.

Ati "Ntabwo nakwisubira. Rwanda Premier League se iranshorera [amafaranga mu ikipe]? Nikore ibyayo. Uyu munsi bashobora kubifata nk’aho ari icyemezo kigayitse, ariko njye ntekereza ko ari igikwiriye. Nagira inama umuntu kudashora mu mupira wo mu Rwanda. Ibi tubibara nk’aho ari ’business’ yahombye. Nta kintu cyari kirimo usibye amarangamutima."