U Rwanda rwatangiye kubaka sitasiyo ikomeye cyane igenzura ibyogajuru n'ibigendanye n'isanzure - IBYO YITEZWEHO

U Rwanda rwatangiye kubaka sitasiyo ikomeye cyane igenzura ibyogajuru n'ibigendanye n'isanzure - IBYO YITEZWEHO

  • U Rwanda rurimo kubaka Sitasiyo izarufasha mu mutekano w'ikirere

  • Sitasiyo irimo kubakwa Rwamagana ishobora kuzifashishwa n'ibihugu bya Afurika mu kohereza ibyogajuru mu kirere

Jan 29,2024

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibijyanye n’Isanzure [Rwanda Space Agency- RSA] cyatangaje ko kiri kubaka sitasiyo igenzura amakuru y’ibyogajuru biri mu isanzure n'ibigendanye n'ikirere.

Iyi sitasiyo iri kubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire, hafi n’igice cy’icyanya cyahariwe inganda. Izajya ifasha kumenya ibyogajuru biri kuzenguruka mu isanzure, inzira biri gucamo n'amakuru biri gushaka.

Ni bimwe mu bizafasha u Rwanda mu kurinda ubusugire bw'Igihugu bishingiye ku mutekano w'ikirere. Mu gihe iyi stasiyo izaba yuzuye, izaba ifite umwihariko aho izaba ifite antenne ya metero 9,3m ifite ubushobozi bwo kwifashishwa n’ibyogajuru byoherejwe mu butumwa kure cyane mu isanzure.

RSA n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye icyogajuru cyashinzwe mu 2020, gifite intego yo guteza imbere urwego rw’ikirere mu Rwanda rugamije iterambere ry'ibifatiye ku kirere.

Ibi ni bimwe mu bikorwa u Rwanda ruri gukora bigamije gushyira no guteza imbere ikoranabuhanga, byose bikaba biri gukorwa nyuma yaho hari hashize igihe u Rwanda rwohereje ibyogajuru mu isanzure bigamije gutanga Interineti mu bice by'Icyaro muri 2019.

Ibi byose ni bimwe mu bikorwa bikomeye u Rwanda ruri kugenda rugeraho nk'ubudasa rwihariye mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere by'umwihariko aho rugiye kwiyongera mu bihugu byo muri Africa bifite iyi sitasiyo nka Misiri, Ethiopia, Ghana na Kenya.

Umuyobozi Ushinzwe ikoranabuhanga muri RSA, George Kwizera, yabwiye IGIHE ko kuba iyi sitasiyo iri gushyirwa muri aka karere bifite byinshi bivuze.

Ati “Mu bihe biri imbere, umuntu wese cyane cyane abo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara, bazajya bakenera kohereza icyogajuru mu butumwa ku kwezi, byanze bikunze bazajya bakenera gukoresha iyi sitasiyo yacu kuko iri ahantu heza cyane hafi ya koma y’Isi ‘equateur’".

Kwizera avuga ko ahantu yashyizwe hararambuye nta misozi, kandi iri no mu gice kitagwamo imvura cyane. Ati “Kuko ibyo ni byo bintu bishobora kubangamira ihahanahana makuru hagati ya sitasiyo n’icyogajuru bigatuma ubutumwa budahererekanywa neza, bishobora kuba intandaro yo kudakora neza kw’icyogajuru. Ikindi kandi ni uko iyi sitasiyo ifite ubushobozi buhambaye kuko ziri hake ku Isi.”