Mr Ibu wageze aho yibwa n'abana be amafaranga yari agenewe kumuvuza yahishuye ko yarozwe

Mr Ibu wageze aho yibwa n'abana be amafaranga yari agenewe kumuvuza yahishuye ko yarozwe

Jan 30,2024

John Okafor wabaye icyamamare binyuze mu izina yubatse mu gukina filime zirimo n'iz'urwenya muri Nigeria, yanyuze mu bikomeye birimo kurwara igihe kirekire n’ibindi bibazo byinshi birimo guhangana n’abana be bibye imfashanyo yahawe kugira ngo avuzwe.

Mr Ibu watanze ibyishimo kuri benshi binyuze mu gutambutsa urwenya, amaze iminsi asezerewe mu bitaro nyuma yo kurwara ukuguru amezi menshi n’ubushobozi bukamushirana, kugeza ubwo yitabaje abakunzi bamukunda abasaba amafaranga yakoreshwa ahabwa ubuvuzi bufatika.

Uyu  munyarwenya yatangaje ko abaturage bo mu gace  kitwa Nkanu, Enugu  bamuroze ubugira kabiri  ubwo yahagiriraga uruzinduko, Imana igakinga ukuboko. Mu 2020 Mr Ibu yongeye gutangaza ko bamwe bo mu muryango we, batanze amafaranga menshi kugira ngo arogwe, bitewe n’ishyari bamugiriye amaze kwamamara no gutera imbere akesha Sinema.

Ayo makuru Mr Ibu yayatangarije ikinyamakuru Premium Times, ndetse atanagaza ko, ubuzima bwe burindwa n’Imana gusa kuko akikijwe n’abanzi bifuza ko yapfa akava mu Isi.

Uyu munyarwenya yahuye n’uburwayi bw’ukuguru, abaganga bagerageza kukwitaho ariko basanga kuguca aribyo byatuma Mr Ibu akomeza kubaho.

Igihe yari arwaye yahuye na byinshi birimo n’amagambo yamuvuzweho ko yaryamanaga n’umukobwa we yareze Jasmine, kutizigamira akananirwa kwishyura ubuvuzi akeneye, ababeshye ko bamufashije kandi baramutereranye n'ibindi.

Ibu kandi yahuye n’ikigeragezo cyo kwibwa n'abana be, bageregeza kwinjira muri telefone ye, biba imfashanyo yahawe kugirango yishyure ibitaro nyuma yo gucibwa ukuguru.

Polisi ya Nigeria ibinyujije mu ishami ry’iperereza n’ubutasi “FCID”  yemeye ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor umuhungu wa Mr Ibu ndetse na Jasmine Chioma Okekeagwu yareze.

Gutabwa muri yombi kw'aba bana kwatewe nuko binjiye muri telefone ye mu buryo butemewe, bakamwiba amafaranga arenga miriyoni 77 z’amafaranga yari agenewe kumuvuza.

Byatangajwe ko  aya mafaranga yari yatanzwe n’abafana b’uyu mugabo n’abagiraneza batandukanye. Abagize umuryango wa Mr Ibu barimo umugore we Stella Maris Okafor batangaje ko  yabazwe mu kuguru inshuro zirenga eshanu, bigafata ubusa n'ubundi bakaguca.

Nyuma yo gutinda mu bitaro, byatumye Mr Ibu asigarana ubusa ndetse n’imitungo imwe imushiraho yivuza, bisaba ko  yifashisha abakunzi be kugira ngo avurwe.