Abagore: Dore incuro udakwiye kurenza wambara isutiye utarayimesa n'ingaruka mbi zizakubaho niba utabyubahiriza
Abagore benshi cyangwa abakobwa hari ubwo bakunda kwambara amasutiye atameshe bakitwaza akazi cyangwa izindi mpamvu.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibibazo biba bibategereje.
Mu by’ukuri , udufata amabere cyangwa amasutiye ni umwambaro w’abagore Bambara kandi bakawambarira imbere. Isutiye iba yegereye umubiri cyane no kurenza imyambaro ndetse isutiye ifasha abagore no kutaremererwa n’amabere nk’uko ikinyamakuru Pulse dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ntabwo isutiye yari ikwiriye kwambarwa inshuro 3 kugeza kuri 5 zikurikiranya itarameswa. Abagore bagirwa inama yo kumeza amasutiye yabo cyangwa udufata amabere byibura rimwe mu cyumweru.Mu gihe bidakozwe gutya hari ibizabageraho:
1. Bagira impumuro mbi: Uko wakwitera imibavu kose, nuramuka wambaye isutiye yawe utayimeshe inshuro zirenze izo twavuze haraguru, ntabwo uzabura kunukira abo muri kumwe cyangwa abo murirwana barimo n’uwo mwashakanye cyangwa mukundana.Nutamesa isutiye yawe, nawe ubwawe nugenda uzinukira.
2. Bitera ibiheri : Kubera ko amasutiye yegeranye n’umubiri cyane ndetse bikaba bikoranaho byahato na hato, mu gihe utayigiriye isuku, uzashiduka watangiye kurwara ibihere byaturutse kubyuya na mikorobe zitandukanye.
3. Igusigaho imirongo: Burya iyo umaze igihe wambaye agafata amabere katameshe , nibwo ushobora kwisanga ushushanyije ho imirongo yako.
Abagore bagirwa inama yo kumenya uko bita kudufata amabere twabo mbere yuko batwambara kubw’umutekano wabo.