Dore ibyo wamenya ku muntu ugendeye ku ngendo ye gusa
Ibiranga umuntu bijyanye n'uko agenda
Uko umuntu agenda bisobanuye byinshi kuri we
Buri muntu aho ava akagera aba afite uko avuga, uko agenda, uko aryama, n’ibindi byinshi bimutandukanya n’abandi. Uyu munsi tugiye kureba uko ingendo y’umuntu ishobora kugaragaza byinshi mubimuranga.
Mu 1935, Inzobere mubijyane n’imitekerereze ya muntu Welner Wolff mubushakashatsi bwe yagaragaje ko uko umuntu agenda bisobanura byinshi cyane kumwitwarire ye, bivuzeko ushobora kubona umuntu ukamumenyaho byinshi ugendeye kungendo ye.
ABANTU BAGENDA GAHORO BITONZE
Niba ugenda gahoro Kandi wifitiye icyizere, ibitugu byawe bigororotse kandi umutwe wawe wemye, imico yawe igaragaza ko uri umuntu utuje, ukundwa kandi ushimishije.
Uri umuntu ukunda kumwenyura kandi usuhuza abantu n’amaso yawe cyangwa n’ijwi rirenga. Uba uzi ko abantu bakureba ariko ntugira isoni cyangwa ubwoba bwo gukomeza inzira yawe.
urasabana kandi ugira urugwiro ariko ntibyoroshye kuba inshuti yawe. Wishimira ibintu bishya ariko ukunda kurambirwa byoroshye. Ntabwo ukunda abantu basubiramo amakosa amwe, abantu nkabo ubakura mubuzima bwawe bucece. Ntibyoroshye gutsindira icyizere cyawe cyane cyane iyo umaze guhemukirwa.
ABANTU BAGENDA BIHUTA CYANE
Niba ugenda wihuta, imico yawe iragaragaza ko uri umuntu ushabutse cyane, ukunda kumenya ibintu bishya, kandi ugira umutimanama. Ukunda kandi kwihuta mubyo ukora byawe bya buri munsi.Ntabwo utinya gufata risk Kandi wizerako intego zawe ugomba kuzigeraho muburyo bwihuse bushoboka.uvugira aho Kandi ukagaragaza uko ubona ibintu ntabwoba. Ukunda kubaho ubuzima bwawe wigenga ntabandi bantu bari kukuvangira, uhorana umwete n’imbaraga kuburyo uba witeguye gukora ikintu cyiza kuri wowe igihe icyaricyo cyose.
ABANTU BAGENDA BATERA INTAMBWE NDENDE
Niba ugenda utera intambwe ndende, imico yawe igaragaza ko wigirira icyizere. Abantu bigirira icyizere batera intambwe nini kandi bagenda bafite intego. Ibi bishobora kugufasha kumva udahangayitse kandi ukumva ibintu byose biri muri control.Burigihe uko utambuka uba ugaragara nk’ugiye ahantu runaka. Uburyo bwawe bwo kugenda butera abantu guhita baguha inzira. Ufite uburyo bwo gutuma abantu bakureba bakakubona nk’umuntu ukomeye kandi bakakubaha cyane.
Uba ufite intego zawe n’imyizerere yawe. Uzi kandi guhagarara kumyizerere yawe. Ushobora rimwe na rimwe kugaragara nk’umuntu ukarishe kandi wihuta kurakara.Nawe ukurikije uko ugenda cyagwa uwo Uzi uko agenda wamenya imyitwarire ihuye n’intambuko yawe.