Abasore: Dore uburyo wakoresha ukamenya niba umukobwa ugiye gutereta afite umukunzi cyangwa ntawe
Ubusanzwe biragoye kurebesha amaso yawe ngo uhite ubona ko umukobwa wumva washimye afite umukunzi cyangwa nta mukunzi afite ariho usanga nkawe nku musore uhubutse ukabaza umukobwa Niba nta mukunzi afite. Yego ni byiza kubimubaza ariko burya umuhanga mu gutereta yirinda gukora iri kosa ryo kubaza umukobwa Niba afite umukunzi.
Dore uburyo bwiza wakoresha mu kumenya Niba umukobwa nta mukunzi afite:
Sura imbugankoranyamaga ze : Muri iki gihe abantu benshi cyane abakobwa usanga ubuzima bwabo busobanukirwa cyangwa bwose buri ku mbugankoranyambaga. Mu gihe wumva ucye ucyeneye kumenya Niba uwo mukobwa wakunze afite umukunzi ihutire gusura imbugankoranyamaga ze harubwo usanzeho Umusore bakundana.
Iga ku karuhuko ke uko agakoresha: Aha utangira kumenya ese iyo yaruhutse aba Ari gukora iki, ushobora kumubaza UTI se Wenda iyi weekend uyimaze ukora iki, mu gihe afite umukunzi azihutira ku kubwira ko yayimaranye n’umusore bakundana.
Reba ku mbuga bashakiraho abakunzi Niba nawe ariho : Mu gihe umukobwa watangiye gukunda umubonye mu mbuga bashakiraho abakunzi menyako uwo mukobwa ashobora kuba nta mukunzi afite.
Reba imyitwarire ye mu bantu : Umukobwa Kenshi udafite umukunzi iyi Ari mu bantu aba ashaka kuganira nabi bigatunda mbese yishimiye kumenyana nabandi bantu.
Reba uburyo akurebamo mu gihe muri ku ganira: Hari ubwo uba wakunze umukobwa ariko utazi neza Niba afite umukunzi cyangwa ntawe, uburyo muganira bishobora kukwereka ko adafite umukunzi mu gihe mwembi muganira mwishimye murebana mu maso mbese.
Mubaze ibintu akunda mu rukundo: Ibi bizagufasha kumenya Niba nta mukunzi afite kuko mu gihe Ari gusubiza ibintu akunda mu rukundo ashobora kuvuga mo ibyo akundira Umusore bakundana.
Cunga neza akanya amara muri telephone: Umukobwa ufite umukunzi Kenshi iyo muri kumwe aba Ari kuvugana n’umukunzi we mbese gerageza ureba uko ameze Ari kuri telephone bibaye ngombwa utere akajisho mu ibanga urebe ngo ni inde bari kuvugana.
Zirikana ko Kandi umukobwa yaba afite umukunzi cyangwa ntawe ntibivuze ko yatwawe burundu cyane ko nta bukwe bari bakora. Ikindi zirikana ko umukunzi nubwo nta mukunzi afite yagukunze.