Nyuma yo kuyobora Kiyovu Sports bikanga, Général afashe umwanzuro ukomeye

Nyuma yo kuyobora Kiyovu Sports bikanga, Général afashe umwanzuro ukomeye

  • Général yatangaje ko nta gikorwa cy'umupira w'amaguru azasubiramo

Jan 31,2024

Uwahoze ari Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yemeje ko yasezeye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ndetse ko nta gikorwa cy’umupira w’amaguru azongera kwitabira.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru nyuma y’iminsi 10 asezeye ku buyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports, Général yemeje ko yeguye ku nshingano za Perezida w’Urucaca ndetse yabimenyesheje Inama y’Ubuyobozi yayo umunsi afata icyemezo.

Yagize ati "Nasezeye kubera impamvu zanjye bwite, nareguye. Nabimenyesheje ’Board’ tariki 20 Mutarama ahubwo sinzi impamvu batabitangaje."

Yakomeje avuga ko ashyigikiye ubuyobozi buriho ndetse ko yiteguye kwitanga igihe biri ngombwa haba mu mikoro.

Ati "Nshyigikiye cyane ubuyobozi buriho bwasigaranye na [Mbonyumuvunyi] Karim usa nk’aho ari Perezida kugeza ubu. Ndabafasha uko nshoboye kose, nditanga n’ubundi uko nitangaga mbere nta cyahindutse cyane cyane mu buryo bw’amikoro.

Ndorimana Jean François yavuze ko nta gikorwa cyerekeranye n’umupira w’amaguru haba muri Kiyovu Sports ndetse no mu bindi bikorwa azongera kwitabira.

Ati "Nta gikorwa nzongera kujyamo cyerekeranye n’umupira w’amaguru mu Rwanda haba muri Kiyovu Sports ndetse no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose, nararushye narekeye aho."

"Ibyatumye nzinukwa ni byinshi, kimwe muri byo ni uko muri Kiyovu Sports buri kimwe bifuza ko gikorwa n’ubuyobozi kandi ntabwo byashoboka."

"Kiyovu Sports ndayikunda, nzajya nza ku mikino yayo mfite umwanya ndetse n’abafana bagume hafi y’ikipe yabo, barusheho kumva ibibazo byayo kuko ikipe ni iy’abantu si iy’umuntu."

Général yeguye tariki 20 Mutarama 2024 nyuma y’amezi atandatu atorewe kuyobora Kiyovu Sports.