AFCON2024: Afurika y'Epfo yirengeje Morocco igera muri 1/4. Uko imikino ya 1/4 iteganyijwe

AFCON2024: Afurika y'Epfo yirengeje Morocco igera muri 1/4. Uko imikino ya 1/4 iteganyijwe

  • Afurika y'Epfo yasezereye Morocco

Jan 31,2024

Ku nshuro ya 7,Afrika y’epfo yageze muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Afrika nyuma yo gusezerera Maroc iyitsinze ibitego 2-0.

Bafana Bafana iyi kipe yabaye nziza mu gikombe cy’Isi 2022 ikagera muri 1/2, iyitsinda ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cya Afurika y’Epfo cyabonetse ku munota wa 57 gitsinzwe na Evidence Makgopa.

Ibi byatumye Maroc isatira cyane maze ku munota wa 84 ibona penaliti ubwo myugariro yagaruzaga umupira ukuboko.Iyi penaliti yatewe nabi na Achraf Hakimi ijya hanze.

Nyuma y’iminota 90, hongeweho iminota 10 itoroheye Maroc kuko Sofyan Amrabat yayiherewemo ikarita itukura nyuma yo gutega Mokoena bari basigaranye bonyine amusize.

Hahise hatangwa Coup Franc yatewe neza n’uyu Teboho Mokoena kiba igitego cya kabiri cya Afurika y’Epfo. Umukino warangiye ari 2-0.

Irushanwa ryatangiye iyi Afurika y’Epfo itsindwa na Mali 2-0 byaje bikurikira 2-0 batsinzwe n’Amavubi i Huye abantu babatera icyizere.

Iyi Afurika y’Epfo izakina na Cap Verde muri 1/4 cy’irangiza.

Maroc ibaye igihugu cya Gatandatu cy’ikigugu gisezerewe muri iyi AFCON nyuma ya Algeria,Misiri, Cameroon, Senegal na Ghana.

Mu wundi mukino wabayeMali yatsinze Burkina Faso ibitego 2-0, ikatisha itike yo guhura na Cote D’Ivoire.

Amakipe meza 8 muri AFCON 2021 nta n’imwe ibashije kwinjira muri 1/4 ya 2023

Mu bihugu 16 byari byarenze amatsinda (abakinnye 1/8) 5 gusa nibyo byari muri 1/4 cya 2023: Mali, Cape Verde, Mali, Nigeria na Ivory Coast.

Ibihugu byageze muri 1/4 cya AFCON y’uyu mwaka,nta na kimwe cyabikoze mu iheruka ya 2021.

Mu bihugu 8 bisigaye mu gikombe cy’Afurika, 3 nibyo bitaragiteruraho: Mali, Cape Verde na Guinea.

Gahunda y’imikino ya 1/4

02/02/24

Nigeria v Angola

DR Congo v Guinea

 

03/02/24

Mali v Ivory Coast

Cape Verde v South Africa