Biravugwa: FARDC yibeshye irasisha Sukhoi-25 abasirikare bayo izi ko ari M23

Biravugwa: FARDC yibeshye irasisha Sukhoi-25 abasirikare bayo izi ko ari M23

  • FARDC yarashe abasirikare bayo bari ku rugamba ibitiranya na M23

  • Ibisasu byatewe mu mugi wa Sake bikomeretsa benshi

Jan 31,2024

Amakuru ataremezwa n’uruhande na rumwe aravuga ko ingabo za Congo (FARDC) zimaze kwikora mu nda, ku musozi wa Muremure, ubwo zakoreshaga indege yazo zikarasa abasirikare babo.

Umubare utaramenyekana w’ingabo za Congo waguye ku rugamba, kubera ko indege y’intambara yabo ya Sukhoi-25 yibeshye ikabarasaho. Ibi byabaye ku munsi w'ejo taliki ya 30/01/2024.

Yibasiye ingabo zabo hafi ya Kiluku, munsi y’umusozi wa Muremure, ni hafi kandi ya Bweremana.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune avuga ko ibi byabaye ubwo izi ngabo zari zihangaye n’umutwe wa M23, mu mirwano yubuye uyu munsi mu gitondo.

Nyuma y’uko FARDC yikanze igitero cya M23, yashatse kukiburizamo ihagurutsa indege y’intambara ya Sukhoi-25 kugirango bajye kubarasira kuri uwo musozi wa Muremure, ariko ntibyabahiriye kuko mugihe abasirikare ba FARDC bahageraga indege yabo yaje ikabamishaho urufaya rw’amasasu benshi bakahasiga ubuzima.

Andi makuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ibindi bisasu byaguye mu mujyi wa Sake bivuye mu gace ka Karuba aho imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zifatanije na Wazalendo.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, byibuze abantu 8 bakomerekejwe n’ibisasu.

Tags: