Nyuma yo gushakana n'uwari umukozi wo mu rugo iwabo, ubuzima buraryoshye
Ubwo Dennis Murimi yahuraga na Christine iwabo muri Kenya, yakoraga nk’umukozi wo mu rugo iwabo , aho yafashaga abafundi kubaka.
Umubano wabo wahuye n’ikibazo kuva ugitangira, kubera ko ababyeyi be babarwanyije kuko uyu musore yari umukene.
Nubwo aba bombi imibereho yabo yari itandukanye,uyu mukobwa wo mu bakire yamugumyeho.
Christine yabwiye itangazamakuru ati:“Uko igihe cyagendaga gishira, nasanze afite icyerekezo n’inzozi. Yari umukene ariko ntiyari yicaye gusa. Nahisemo kumuha amahirwe nkareba aho bigana."
Icyakora, Christine yemeye ko ababyeyi be barwanyije umubanowabo.
Ati: “Nari umunyeshuri, kandi bifuzaga ko mbanza kurangiza amashuri.Umukunzi wanjye nawe ntabwo yari ameze neza ku bijyanye n’amafaranga, kandi nkurikije amahame yabo, batinyaga ko nazabaho ubuzima batanyifurizaga. ”
Amaherezo Bwana Dennis yaratsinze nyuma yo kubona akazi agatangira umushinga wunguka.
Christine yanenze bamwe mu bakobwa benshi muri iki gihe bakunda gusa abagabo bafite amafaranga.
Ati “Umuntu wese agira amahitamo. Ikintu cyose cyangirira akamaro ntabwo ariko cyakakugirira. Ushobora kubona umuntu ukize cyane, ariko atishimye mu buzima.
Mbere yo kubana n’umugabo, ibaze niba ushobora kubana nawe n’igihe amafaranga yaba yabuze. Guhuza nabyo ni ngombwa- igihe cyose intego zanyu zihuye kandi mukaba inshuti,icy’ingenzi ntabwo ari ufite amafaranga. ”
Uyu Dennis asigaye akora mu bijyanye no kwamamaza imodoka iwabo muri Kenya.