Umuvugizi wa Polisi yasubije abibaza impamvu perimi ita agaciro kandi ari impamyabumenyi
Umuvugizi wa Polisi yahishuye impamvu ituma perimi itakaza igihe kandi ari impamyabumenyi
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko ibijyanye no gutwara ibinyabiziga bijyana n’imiterere y’umuntu ariyo mpamvu Uruhushya rwo gutwara ibinyabizi rurangiza igihe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, ACP Boniface Rutikanga, yagarutse kuri byinshi ku bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’imbogamizi abiga bafite.
Abajijwe impamvu uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rurangiza igihe kandi nta mpamyabumenyi irangiza igihe,ACP Boniface Rutikanga,yavuze ko iki cyangombwa kijyana n’imiterere ya muntu.
Yagize ati “Nibyo koko itegeko niko ribiteganya, ntabwo ari amahitamo y’abantu. Ariko nanone gutwara ikinyabiziga hari aho bihuriye n’imiterere y’umuntu.”
Yakomeje “Nyuma yaho rero, nyuma yo gukorera permis, hari igihe umuntu yahura no kugira ubumuga, ijisho ritakireba cyangwa n’ibindi. Ibyo rero niko bizahora.”
Ku bijyanye n’amategeko y’umuhanda, ACP Rutikanga yavuze ko nayo ubwayo ahinduka cyane ko n’ibyapa bihora bihinduka.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kugira abantu batsinda ibizamini byo gutwara ibinyabiziga batarize neza, bigira ingaruka zikomeye ku gihugu.
Ku kibazo cy’abavuga ko amafaranga bakoresha biga imodoka ari umurengera, Uyu muyobozi yavuze ko nta dipolome y’ubusamo ibaho.
Yagize ati “Ntabwo abantu bazigera batsinda na rimwe ahubwo n’abatsinda ni benshi. Abantu bakwiye kumenya ko kwiga amategeko ukayasobanukirwa, kwiga imodoka ukayimenya nibyo bizatuma bagenda neza mu muhanda.”
Yakomeje agira ati “Nkatwe tuvuga umutekano wo mu muhanda, iyo bavuga amafaranga ashya, ariko iyo turebye ibintu byangizwa na wa muntu wize imodoka nabi, ni byinshi. Ziriya mpanuka, abantu bazigwamo, ibyangirikiramo ni byinshi.”
Abakora ibizamini, bagaragaza ko amafaranga umuntu umwe atanga kugira ngo abashe kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga arenga ibihumbi 200 FRW.
Mujyanama Gedeon ufite ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, yavuze ko kuva hatangizwa ikoranabuhanga mu buryo bwo gukora ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo [Provisoire], abagana za Auto-Ecole bagabanyutse.
Yashimangiye ko abantu benshi batakijya mu mashuri kwiga amategeko y’umuhanda ahubwo basigaye bafata ibitabo bagasoma cyangwa bagapfa kujya mu kizamini batigeze biga ahubwo biteguye kugerageza amahirwe.
Ati “Uyu munsi ntabwo ukibona ama auto-ecole hirya no hino muri Kigali kubera ko zarafunze, abantu basigaye bajya mu kizamini bagiye kugerageza amahirwe kandi hari abatsinda batize.”
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati “Ikibazo gihari ntabwo nkibara mu ma auto ecole gusa, nkibara no kubiga, hari abantu benshi bashaka guca mu nzira z’ubusamo. Nta diplômé y’ubusamo ibaho.”