Nasambanaga n'abagabo 10 icyarimwe, bakangiraho rimwe - Ubuhamya bwa Uwimana Mariam

Nasambanaga n'abagabo 10 icyarimwe, bakangiraho rimwe - Ubuhamya bwa Uwimana Mariam

Jan 31,2024

Umugore witwa Uwimana Mariamu w’abana 3 ndetse akaba umwizera wo mu Itorero rya Noyoti yatangaje uburyo uburaya yakoze bwamugizeho ingaruka.

Uyu mugore watangaje ko yitwa Uwimana Mariamu ufite abana 3 yatangaje ko yabayeho mu buzima bubi cyane ndetse akabaho ababaye ariko ntayandi mahitamo afite.

Yagize harimo ubwo nabazaga Umugabo nti: ” Ese ubwo urabona naba umugore w’Umuntu umwe ? Nkajya ndyama kuwa Gatanu no ku wa Gatandatu ntagiye mu Muziki nkumva nicyo kibazo kuko gutekereza ko kuwa 5 no ku wa 6 nzaryama nkumva ni inzozi nkumva sinabishobora.

Uwo wabaga ambwiye ko ankunda nkakubwira ngo nibyo wari ugize neza ariko igendere sinaba umugore w’Umuntu umwe. Ijoro rimwe naryamanye n’abagabo benshi ni ijoro naryamanye n’abagabo 10. Hari igihe nabaraga nkasanga ku manywa haje 4 nijoro haje 6.

Hari igihe abasore bigeze kuntahana mbona bafite matera 1 gusa kandi baba muri Shamburete , nta numwe wagiye hanze cyangwa inyuma y’irido, umwe avaho undi ajyaho. Umwe akujya hejuru undi areba neza ko akora ibyo akora yakuvaho undi nawe ajyaho undi nawe areba ibyo akora ntawasohotse kandi bikaba umunsi umwe. Muri icyo gihe kandi wabaga ari umugisha kuko ntabwo ari buri gihe abakiriya babonekaga.

Hari igihe abakiriya babonekaga kumanywa ukabona 5 k’umugoroba ukabona 7 kuburyo 10 bageze”.

Uyu mugore yemeza ko ubuzima yabagamo bwari ubwo kwambara amajipo magufi cyane kuburyo yumvaga ko adahesheje Imana icyubahiro.

Mariamu yemeza ko yakuze nabi kuko yabuze umubyeyi we akiri muto akaza kurereshwa ibitoki byokeje kugeza ageze kwa Nyirakuru ubyara se.