Umunyarwenya Feruje yahishuye ko impano ye ayikomora ku gikomere yakuranye

Umunyarwenya Feruje yahishuye ko impano ye ayikomora ku gikomere yakuranye

  • Igikomere cy'umunyarwenya Feruje cyashibutsemo ingazo

  • Feruje yahishuye icyatumye yinjira mu mwuga wo gusetsa

  • Kuvuga bakamuseka ni byo byatumye yiyemeza kuba umunyarwenya

Jan 31,2024

Nahimana Clemence wamamaye mu rwenya nka Feruje yagarutse ku bikorwa bye amaze kugeraho bikomeye, ariko bimwibutsa ahashize he hamubabaje ariko hakamubyarira kuba uwo ariwe uyu munsi.

Feruje wamenyekanye nka Mama Rufonsina muri filime y’umuturanyi, avuga ko ibyo yagezeho byakomotse ku gikomere yakuranye cyo gusekwa kubera uburyo yavugaga, nyuma bimurambiye ahitamo kubikoresha akina filime, nuko aramamara.

Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, yakuze abantu benshi bamuseka kubera uko avuga bimutera ipfunwe no kumva yakwiheza mu bandi. Ibi byamuteye igikomere cyo kumva yakwiheza kuko yatinyaga gusekwa.

Mu 2018 Feruje yinjiye mu mwuga wa sinema, yiyemeza kurenga ku magambo y'abavugaga ko avuga nabi ururimi bamwe bita igikiga.

Ubwo yasobanuraga iki gikomere yagize ati “Uyu mwuga nawinjiyemo nyuma y'igikomere n'ipfunwe naterwaga n'uko navugaga bakanseka.  Maze kumva bitakinkomeretsa, nahisemo kubikoresha nsetsa abantu”.

Uyu munyarwenya amaze kwandika filime ebyiri arizo "I Bwiza" yasohotse mu 2021 anayiyobora afatanije na Nturanyenabo Emmanuel (Noah) ndetse na “Shenge Series film” yasohotse mu kwezi k’Ukuboza 2023 akinamo nk’umukinnyi w’Imena.

Nahimana Clemance akina muri filime nyarwanda zirimo Umuturanyi, Umwari Series, Big Mind Empire na Shenge series.

Mu bintu yagezeho bimushimisha birimo kuba filime ye Filime ye "I Bwiza" yaratoranijwe mu zerekanwa mu ngendo z’indege.

Ati “Hari amasoko agurishirizwamo filime, iryitwa DISCOP ryabaye mu kwezi kwa 11/2022 ryahuzaga abakora filime n'abazigura niho nahuriye n'abantu bashaka contents nyafurika mberetse filime yanjye barayikunda bayihitamo”.

Filime “I Bwiza” [Tenacity] ya Nahimana Clémence wamamaye mu rwenya nka Feruje igaruka ku mvune z’abahanzi, yabengutswe n’ibigo bikora ingendo zo mu kirere birimo Brussels Airline na Fly Emirates.

Yatangaje ko hari byinshi ari gutegurira abakunzi be, birimo na filime ye yise Shenge Series ikubiyemo inyigisho zitandukanye.

Ibyo benshi bita ibicantege bishobora kuba umusemburo w'iterambere rya muntu no kwamamara mu buryo bukomeye.