Basketball: Uwahoze ari Kapiteni w'Amavubi y'abagore yakoze ubukwe n'umugore mugenzi we

Basketball: Uwahoze ari Kapiteni w'Amavubi y'abagore yakoze ubukwe n'umugore mugenzi we

  • Tierra Monay Henderson yasezeranye n'uwo bahuje igitsina

Jan 31,2024

Tierra Monay Henderson wigeze kuba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda y'abagore muri Basketball , yasezeranye n'umugore mugenzi we w’umukobwa witwa Amanda Thompson.

Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 nibwo aba bombi bari bamaze igihe mu rukundo basezeranye gusa amafoto yabo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

Ibi ntabwo benshi babyakiriye neza ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe berekanye amarangamutima yabo bavuga ko Tierra Monay Henderson adakwiye kuzongera gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Tierra Henderson ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye gukinira u Rwanda muri 2010 ndetse bigera naho agirwa Kapiteni. Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 ari kumwe n'ikipe y'igihugu mu mikino y'igikombe cy'Afuruka yaberaga muri BK Arena.

Tariki 20 z'ukwezi kwa 07 muri 2021 nibwo Tierra Monay Henderson yari yambitse impeta uyu Mukunzi we nawe ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Mu rukundo rwa bombi, Kapiteni Monay ni umukobwa, mu gihe Amanda ari umusore.

Tierra Henderson asezerana na Amanda Thompson imbere y'Imana