Dore indwara 5 zikomeye zandurira mu gusomana
Muri iyi minsi abantu batandukanye basigaye bakunze igikorwa cyo gusomana mu rwego rwo kugaragarizanya amarangamutima ndetse n’urukundo rukomeye hagati y' abakundana.
Ubu buryo nanone busigaye bukoreshwa n’abantu basuhuzanya kubera iterambere ririho mu minsi yanone,hari n’ababyeyi bakunze gusoma abana babo kugira ngo barusheho kwegerana nabo no kubagaragariza urukundo rwa kibyeyi babafitiye.
Uyu umuco nubwo wazanywe n’abazungu wakunzwe na benshi bakanawushyira mu bikorwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu zikubiye muzikurikira hepfo:
Medical News Today yerekanye indwara 5 zikomeye ziterwa no gusomana abantu batazi:
1. Kwangirika amenyo
Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y’umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y’umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw’amenyo ye kigatangira ubwo.
Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k’umwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y’abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.
2. Indwara yitwa Meningococcal
Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n’urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).
3. Hepatite B
Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku isi.
Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y’uwanduye iyi ndwara agahura n’amatembabuzi yo mu kanwa k’uwo bari gusomana.
Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw’amaraso n’amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.
4. Imitezi yo mu kanwa
Imitezi ngo ni indwara ifata imyanya y’ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n’ubwo ifata igice cy’akanwa hanyuma ikagatera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.
Nubwo iyi ndwara ikunze kwandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ishobora no kwandurira mu gusomana hagati y’uyirwaye n’utayirwaye.
5. Indwara z’ubuhumekero
Uretse izi ndwara tuvuze, hari n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandurira mu guhuza amatembabuzi cyangwa zandurira mu mwuka abantu benshi bandurira mu gusomana.
Ni ingenzi kumenya ibyo dukora ndetse n’ingaruka bigira ku buzima bwacu maze buri wese agahitamo ibimunogeye. Benshi bishimira igikorwa cyo gusomana ariko nyuma yo kubona ingaruka bigira ku buzima, ibyiza ni ukubyitondera hato bitazagukururira uburwayi bukomeye.