Goma: Ubwoba ni bwose nyuma y'uko Abahatuye batangiye kumva urusaku rw'imbunda ziremereye

Goma: Ubwoba ni bwose nyuma y'uko Abahatuye batangiye kumva urusaku rw'imbunda ziremereye

  • Urusaku rw'imbunda rwatangiye kumvikana i Goma

Jan 31,2024

Biravugwa ko urusaku rw’imbunda rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma nkuko abahatuye bakomeje kubitangaza.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru.imirwano hagati ya FARDC na M23 byavugwaga ko iri kubera mu birometero birenga 100 uvuye i Goma.

Uyu munsi ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama, imirwano yakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo SADC,Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba zitandukanye, aho hari gukoreshwa intwaro za rutura zirasa kure mu gutera amabombe ku birindiro by’ingabo za M23 muri bice bya Karuba na Mushaki muri Teritwari ya Masisi.

Nk’uko amakuru ava muri uwo mujyi wa Goma abitangaza, ngo urwo rusaku rwinshi rw’imbunda rwatangiye kumvikana mu duce turimo nk’ahitwa Mugunga, Ndosho na Kyeshero mu nkengero z’Umujyi wa Goma rwagati.

Kuwa kabiri ushize, mu bice bya Mushaki na Karuba hiriwe haterwa amabombe y’intwaro ziremereye ndetse na za drones z’igisirikare cya Congo, bivugwa ko byibasiraga ibirindiro bya M23 mu gihe ku ruhande rwayo M23 yo ivuga ko birimo kwibasira mu bice bituwe bigahitana abaturage b’abasivili.

Ikinyamakuru BWIZA gitangaza ko, ku ruhande rwa leta ya Congo barimo kwigamba ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama ingabo za FARDC zishe abarwanyi benshi ba M23 kandi zirimo kubuza M23 kwinjira mu Mujyi wa Sake, uri mu birometero 27 uvuye i Goma.