Byinshi kuri Mimi umugore wa mbere wa Shakib Cham Lutaaya usigaye wibanira na Zari Hassan

Byinshi kuri Mimi umugore wa mbere wa Shakib Cham Lutaaya usigaye wibanira na Zari Hassan

  • Shakib Cham Lutaaya yari afite undi mugore mbere yo gushakana na Zari

  • Zari yahakanye gutwara umugabo w'abandi

Feb 01,2024

Shakib Cham Lutaaya, ni umugabo wa Zari Hassan umurusha imyaka igera ku 10. Uyu musore yabanje gushakana n’uwitwa Shamiah Nalugya umukinnyikazi w’umupira muri Uganda ndetse ukina no mu ikipe y’Igihugu y’abagore ya Uganda.

Uyu mugore wa Shakib Cham Lutaaya wa mbere , yabanje guteza ibibazo Zari Hassan , amushinja kumutwarira umugabo  Zari nawe akavuga ko nta mugabo w’abandi yatwaye.Inkuru nyinshi zanditswe mbere  kuva muri 2022 kumanura zigaragaza ko uyu mukobwa na Shakib bagiye mu rukundo ndetse bakaza no kubana na cyane ibi binyamakuru birimo k24tv , bivuga ko yahoze ari umugore wa Shakib Cham Lutaaya , umugabo wa Zari Hassan kugeza ubu.

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko uyu mukobwa Shamirah Nalugya, yavutse muri 2003, bishatse kuvuga ko kugeza ubu , afite imyaka 20 mu gihe Shakib we afite 23.Uyu mukobwa ukina nk’umwataka mu ikipe yitwa ‘Kampala Queens Footbal Club, asanzwe yambara numero 10 ndetse agakina nk’umwataka utsinda ibitego.

Shamirah Nalugya yavukiye mugace ka Bweyogerere.Ubwo yashinjaga Zari kumutwarira umugabo , Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru , kigaragaza ko yavuze ko Zari ariwe woheje Shakib , bityo bigatuma uyu musore amukurikira.Ndetse akagaragaza impapuro zigaragaza ko bakoranye ubukwe kuva muri 2016 kandi ko ngo batigeze batandukana byemewe n’amategeko.

Shamirah avuga ko muri 2017 , nyuma yo gukora ubukwe bwemewe n’amategeko ngo yashakiye VISA umugabo we kugira ngo bajye muri Amerika kuko nawe ahafite ubwenegihugu.Kuva ubwo muri 20222, nibwo Shakib yatangiye kujya aca inyuma uyu mukobwa , akamugambanira akajya kubana na Zari muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa atekereza ko ngo icyatumye , Shakib amuta ari uko yari akurikiye Zari ufite amafaranga n’ubwamamare kumurenza.Ubwo Zari yabazwaga kuri aya amakuru , umufana we amubajije impamvu yatwaye umugabo wabandi yabihakaniye kure.

Ubwo Shakib yagiraga icyo abivugaho , yihakanye Shamirah wamamaye nka Mimi,  avuga ko bakundanye ariko ahakana ibyo gushakana nawe.Mu kiganiro Shakib yagiranye n’imwe muri Televiziyo zikomeye muri Uganda, yavuze ko Mimi bakundanye gusa ahakana ibyo gushakana.

Yagize ati:”Ndamuzi ndetse yari umukunzi wanjye”.Yakomeje avuga ko yahisemo kurangiza urukundo rwabo kuko ngo baturuka mubwoko bumwe ati:”We yanashakaga ko njya muri Amerika ubwo nari muri Afurika y’Epfo,ariko narabyanze ubwo namaraga kumenya ko duturuka mu bwoko bumwe “Ngonge”, si ibyo gusa kuko afite abana 6 baturuka kubagabo batandukanye”.Ngurwo urushako rwa Zari na Shakib bashobora kuba batarahendanye cyane.