Umugeni Abyinira Imbere Ya Nyirabukwe Azamura Akaguru Maze Nawe Agasuzuma Ko Ari Isugi: Byinshi kuri uyu muco Udasanzwe W'Abazulu
Nyirabukwe w'umukobwa asuzumira umukazana we mu ruhame
Muri Afurika y’Amajyepfo niho hasangwa ubwoko bw’Abazulu ari nabwo bugira uyu muco.
Uyu ni umuhango uba ku munsi w’ubukwe maze umukobwa agasabwa kubyina cyane yivuye inyuma kugira ngo agaragaze ko ari isugi. Uyu mukobwa abyinira imbere y’umuryango w’iwabo w’umusore ndetse n’umuryango we.
Ikinyamakuru AFRI WORLD gitangaza ko muri uyu muhango kandi imiryango yombi iboneraho gukora amarushanwa yo kubyina hagati yabo nk’ikimenyetso cy’uko bubahanye n’urukundo bafitanye. Iyi mbyino ngo ni ikimenyetso cy’umuco , ubumwe no kubahana hagati yanyu.
Uyu mukobwa ngo asabwa kubyina wenyine imbere yabo , akajya asubira inyuma agaruka imbere ndetse ngo bikagaragaza ubuzima bwe bwo mu bwana.
Iyo ageze imbere ya nyirabukwe, ngo aba agomba kuzamura akaguru kamwe akandi kakaguma hasi. Nyirabukwe nawe ngo aba afite akazi katoroshye ko kwitegereza yitonze agashishoza neza agendeye kubuhanga bwe. Bivugwa ko uyu mubyeyi ahita amenya niba uwo mukobwa ugiye kuba umukazana we arisugi cyangwa niba atariyo gusa ngo akabimenya binyuze mu buryo agaragara yazamuye akaguru.
Uburyo asuzuma niba uyu mukobwa ari isugi ngo bigirwa ibanga bikamenywa nabo bo muri ubwo bwoko gusa. Uyu muco umaze igihe kinini mu muco w’Abazulu , ndetse ngo kandi ni ikimenyetso cyo kubahana hagati yabo.
Kuba umukobwa ari isugi kuri bo ni ikimenyetso cyiza cy’uko bizera ko uwo bashyingiye azajya kubaka.