Ibisasu 2 byatewe ku ishuri i Goma. Impande zombi ziritana bamwana

Ibisasu 2 byatewe ku ishuri i Goma. Impande zombi ziritana bamwana

Feb 02,2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 02 Gashyantare 2024,ibisasu bibiri byatewe ku ishuri ribanza i Mugunga,abantu benshi biganjemo abanyeshuri barakomereka.

Ibi bisasu byatewe byakomerekeje bikomeye abantu bivugwa ko ari batatu gusa amashusho aragaragaza ko aho cyaguye hari ku ishuri.

Umutwe wa M23 wahise ushinja FARDC, SADC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi gutera ibi bisasu mu gihe na leta ya RDC yabishinje M23 ndetse ngo byavuye mu birindiro byayo biri i Kagano.

Umuvugizi w’ingabo za Kongo mu majyaruguru ya Kivu yagize ati: “Igisasu cyaguye i Mugunga, kandi ibimenyetso bya mbere dufite byerekana ko igisasu cyarashwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23 n’abafatanyabikorwa babo kivuye ku musozi wa Kagano."

Uyu yakomeje avuga ko mu masaha akurikira bazaba bafite ibisobanuro birambuye kuri ibi bisasu.

Ku rundi ruhande, bamwe bavuga ko ibi bisasu byarashwe na FARDC ishaka M23 ihusha igipimo ibitera mu mujyi wa Goma bityo ikaba ari kubishinja uyu mutwe kugira ngo idatakarizwa icyizere n’amahanga.

Laurence Kanyuka uvugira M23 yavuze ko ingabo za leta ya RDC, n’imitwe yindi bafatanije bakomeje kurasa ku baturage muri Mweso, ahamya ko ibiri gukorwa na FARDC bigize ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ihuriro rya Kinshasa, ritakaza imbaraga, ritangira gutera ibisasu kuri Goma kugira ngo bibyare impuhwe. Nkuko bigaragazwa nubutumwa buzenguruka kumurongo wa WhatsApp, ibisasu byarashwe na Fardc

M23 imaze iminsi itanga umuburo ku byaha by’intambara by’iri shyirahamwe, ariko umuryango mpuzamahanga usa nkaho wahisemo gukomeza ingaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi.