Umugabo yishe mugenzi we bapfa ibiryo bya sa sita

Umugabo yishe mugenzi we bapfa ibiryo bya sa sita

Feb 02,2024

Umugabo wo muri Virginia yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 muri iki cyumweru azira gutera icyuma no gukubita mugenzi we bakorana amushinja ko yibye ifunguro rye rya saa sita.

Ku wa kabiri, umushinjacyaha mukuru wa Fairfax County Commonwealth, yatangaje ko Bazn Berhe, ufite imyaka 25, ukomoka muri Alexandria, yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 irimo imyaka 30 isubitse kubera urupfu rwo muri 2021 rwa Hernan Leiva w’imyaka 58. Muri rusange, Berhe azamara imyaka 70 inyuma yuburoko.

Bivugwa ko yemeye icyo cyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere mu Kwakira 2023. Abashinjacyaha bavuze ko Berhe yishe Leiva ku ya 17 Mata 2021, muri parikingi ya Target i Baileys Crossroads aho bombi bakoreraga.

Berhe yavuze ko yababajwe na Leiva, wari ushinzwe isuku mu bubiko, nyuma yo kumukeka ko yibye ifunguro rye rya saa sita abikuye muri firigo yo ku kazi ku ya 14 Mata 2021.

Mu minsi itatu yakurikiyeho, abashinjacyaha bavuze ko Berhe yateguye iyicwa rya Leiva mbere yo kumugabaho igitero muri parikingi. Byatangiye Berhe agura inyundo n’ibyuma bibiri ubwo yari asoje akazi ke kuri Target bukeye bwaho ashinja Leiva kwiba maze amara umunsi ukurikira mu myitozo y’ubwicanyi.

Ku munsi w’ubwicanyi, bivugwa ko Berhe yategeye Leiva muri parikingi.Ubwo Leiva yari amaze kugera ku kazi, abashinjacyaha bavuze ko Berhe yamwishe amuteye icyuma ndetse anamukubita inyundo mbere yo guhunga.

Mu iburanisha rye, bivugwa ko Berhe yavuze ko "azica cyangwa agakomeretsa abandi bantu,naramuka adahawe igihano gikomeye bishoboka".