Abakirisitu bishe umugabo bashinjaga kubiba amaturo

Abakirisitu bishe umugabo bashinjaga kubiba amaturo

  • Bamukubise kugeza ashizemo umwuka

  • abakirisitu bakomeje kunengwa nyuma yo gukubita umujura bikamuviramo urupfu

Feb 05,2024

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wishwe n’abakirisitu bamuziza kubiba amaturo angana n’ibihumbi bibiri ayakuye mu rusengero.

Nkuko byatangajwe na raporo yakozwe, bivugwa ko abo bakiristu bashenguwe cyane n’uburyo uwo mugabo yabibye noneho akiba ibyabo abikuye mu rusengero aribyo byatumye uyu mugabo akubitwa izakabwana kugera ubwo ashizemo umwuka.

Umuryango w'uyu mugabo warakajwe cyane n’uburyo yishwe ndetse bakomeje kwaka Ubutabera bavuga ko uyu mugabo yagiye kwiba kuko yabashakiraga icyo barya bityo ko bakwiye guhabwa Ubutabera.

Umurambo w’uyu mugabo watwawe ku ivuriro n’abashinzwe umutekano kujya gukorerwa isuzuma kugira ngo bamenye neza icyahitanye uyu mugabo. Bategereje ko umuryango we uza gutwara umurambo bityo bakajya kumushyingura.

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi nkuru bavuga ko uyu mugabo atagakwiye kuba yakorewe ibyo bintu byamuhitanye ko ahubwo bari kwitabaza inzego zumutekano aho kugira ngo bice umuntu.

Abo bakiristu kandi bakomeje kunengwa na bamwe bavuga ko bakwiye kujya bagira Umutima wa gikirisitu kuko kwica umuntu sibyo bikwiye kuranga umukirisitu nyawe.

Tags: