Umugabo wanjye yageze aho ankubitira imbere y'abana agahora anambwira ko azanyica - Agahinda ka Mama Queen
Umugore niwe mutima w’urugo kandi niwe umenya ubuzima bwabarurimo hafi ya bose kuko niwe uhaha mu gihe yahawe iposho n’umugabo we.Uyu mugore yagaragaje ko bayeho nabi cyane , agaragaza ko mu by’ukuri yari agiye gusazwa n’umugabo we.
Yaagize ati: ”Igihe kimwe cyarageraga akimana ibintu byose byose, mbese ntihagire na kimwe tubonaho kuburyo nta namafunguro twabonaga. Abana banjye bigeze kumara ibyumweru 2 batajya kwiga kubera ko yari yaduhimye na cyane ko intego ye kwari ukugira ngo nsare. Nyuma naje kwigira inama rero njya mu buyobozi bw’Umurenge kuko nari maze kubona birenze urugero abana birirwa barira kandi nanjye ntakazi mfite.
Umunsi umwe yigeze kunyicaza, arambwira ngo ntuzi ukuntu nagukundaga ku buryo waba uri ahantu ntari nkumva ntamuntu uhari , nanjye nkikiriza ati rero rwarukundo nagukundaga , urwango rurwikubye inshuronyinshi. Uwo mwanya nahise mubaza nti ese ntabwo uri mu icupa? Uwo mwanya yarambwiye ati nshobora kuba ndirimo”.
Uyu mugore yakomeje avuga ko mu gihe umuntu avuze ngo azakwica , hari ubwo biva mu magambo ahubwo akabishyira mu bikorwa na cyane ko hari aho ngo yageraga akagira ubwoba. Mama Queen yemeza ko nta mutima mubi agira kuko ngo aribyo bimufasha kumererwa neza atitaye ku buzima yanyuzemo.
Mama Queen yemeza ko akazi ke kaburi munsi ari ugufasha abantu babanye nabi, abagiriye agahinda mu rushako ndetse n’abandi bantu batandukanye ku buryo yemeza ko kuvuga ijambo ry’Imana no kuba nyirasenge byose bimufasha. Uyu mugore yatanze numero ye kugira ngo niba hari umuntu wananiwe n’urushako azamuhamagare cyangwa umwandikire kuri watsapp babashe kuvugana. 0788417607.