Kylian Mbappe yamaze gusinyira Real Madrid

Kylian Mbappe yamaze gusinyira Real Madrid

  • Mbappe yasinye muri Real Madrid

Feb 19,2024

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kiratangaza ko ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Kylian Mbappé amasezerano y’imyaka itanu azageza muri 2029 ariko akzatangira mu mwaka w’imikino utaha.

Mbappe yamaze gutera umugongo Arsenal na Liverpool zamwifuzaga asinyira ikipe ya Real Madrid yahoze ari inzozi ze.

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi asoje amasezerano ye muri PSG ndetse iyi kipe y’i Madrid ikaba izamubona ku buntu.

Uyu mukinnyi w’icyamamare w’Umufaransa amaze imyaka myinshi yifuza kujya i madrid kandi ibihuha by’uko ashobora kuyijyamo byakajije umurego nyuma yo kumenyesha PSG mu cyumweru gishize ko azagenda mu mpeshyi, amasezerano ye arangiye.

Marca yatangaje ko Mbappe yamaze gushyira ikaramu ku rupapuro asinya amasezerano yo kujya i Madrid mu byumweru bibiri bishize.

Bivugwa ko Mbappe watwaye igikombe cy’isi 2018, ahembwa akayabo ka miliyoni 200 z’amayero ku mwaka (£171m).

PSG irusha amanota 11 Nice iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’Ubufaransa kandi izakina na Nice muri kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’igihugu.

Ku wa gatatu, PSG yatsinze Real Sociedad ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League,Mbappe atsinda igitego.

Ni igitego cye cya kane muri iri rushanwa rikomeye i Burayi,mu gihe afite ibitego 20 muri shampiyona y’Ubufaransa

Muri rusange, amaze gutsinda ibitego 243 n’imipira 93 yavuyemo ibitego mu mikino 290 yakiniye PSG kandi yafashije iyi kipe gutwara igikombe cya Ligue 1 inshuro 5.

Mbappe yatwaye shampiyona hamwe na Monaco mbere yo kwinjira muri PSG afite imyaka 18 y’amavuko muri 2017, bwa ku ntizanyo mbere yo kugurwa miliyoni 180 z’amayero (165.7m).

Yatsinze ibitego 27 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mikino 60 yakiniye Monaco.

Mbappe yari yiteguye kuva muri PSG mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2021-22 ariko amaherezo yayongereye amasezerano y’imyaka ibiri.